Notifications
Clear all
October 19, 2024 1:48 pm
Ibisakuzo
ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo bihimbaza abakuru n’abatokandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzonabyo byagiraga abahimbyi b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. 😎 🍓 🍵 🍕
Sakwe, Sakwe ! ______Soma !
1. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru “IJWI ‘’
2. Nagutera icyo utazi utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “
3. Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza ‘’AMENYO “
4. Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki “IKIBUNO “
5. Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi “IBARIZO “
6. Ngeze mu ishyamba rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “
7. Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “
8. Nyirabakangaza ngo mutahe “IMBEHO KU RUGI “
9. Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “
10. Twavamo umwe ntitwarya ‘’ISHYIGA “
11. Mpagaze mu mpinga mpenera ab’epfo “UMUBAGAZI “
12.Mutamu irabyina mu gatabire “IMBWA MU MASINDE ‘
13.Uwagaca yaba ari umugabo ‘’KUBUZA UMURYI KURYA ‘’
14. Ngeze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “
15. Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “
16. Hakurya urwererane ,hakuno urwererane “URURABO RW’AMASHAZA “
17. Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama “IMYUGARIRO “
18.Hakurya mu bihuku “IBIZU BITAGIRA ABANTU “
IBISAKUZO :Sakwe, Sakwe !
3 Replies
October 20, 2024 7:20 am
Cyera nakundaga ibisakuzo nanjye ariko ubu namaze ku bihaga ni ukuri 🙂 😜