Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Ibyo nabonye kuri c...
 
Notifications
Clear all

Ibyo nabonye kuri cya kirwa cy’ibanga Ubwongereza na Amerika badashaka ko umenya. “Ni umwanzi,” niko umwe mu basirikare atera urwenya abonye ngarutse mu cyumba cyanjye nijoro kuri Diego Garcia, izina ryanjye ryashyizwe mu ibara ry’umuhondo ku rutonde

1 Posts
1 Users
0 Reactions
47 Views
zuberi2
Posts: 738
Topic starter
(@zuberi2)
Noble Member
Joined: 1 year ago

Diego Garcia, ikirwa kiri kure mu nyanja y’Ubuhinde, ni ahantu hakize ku bimera by’umwimerere n’imyaro (beaches) y’umucanga wera, gikikijwe n’amazi y’ubururu bwererana.

Ariko aha si ahantu hakurura ba mucyerarugendo. Birabujijwe rwose kwerekezayo ku basivile – ni ahantu h’ibanga rikomeye hari ikigo cya gisirikare gihuriweho n’Ubwongereza na Amerika kimaze imyaka za mirongo giteza amayobera n’ibihuha.

Iki kirwa gitegekerwa i London, cyabaye izingiro ry’amakimbirane y’ubutaka amaze imyaka hagati y’Ubwongereza n’igihugu cy'Ibirwa bya Maurices/Mauritius, kandi ibiganiro byongeye gusubukura mu byumweru bicye bishize.

 


Reply
Scroll to Top