Izo ngaruka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko. 😀
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abarwanyi b’umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, batangaje ko bigaruriye santere ya Masisi, yari icyicaro gikuru cya teritware ya Masisi. 😆
Iyi santere ikikijwe n’ibice bitandukanye birimo Lushebere, Luashi, Buguri uduce natwo tw’ingenzi kuri iyi teritware. 😍
Masisi, izwi kuba ari iyo iza ku isonga mu buhinzi mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu bihingwa nk’ibitoki, ibirayi, n’ibigori.
Imiryango itegamye kuri leta igaragaza ko kuva aho M23 ifatiye ibyicaro bikuru by’iyo teritware, 74 ku ijana by’abaturage bari bahatuye bahunze.
Iyo miryango ivuga ko bamwe berekeje Walikale, abandi bahitamo guhungira muri lokalite za sheferi ya Bashali nazo ziyobowe na M23.
Ifatwa rya Masisi ryatumye ibiciro by'ibiribwa bihaturuka byiyongera cyane ku masoko atandukanye yo mujyi wa Goma.
Ijwi ry’Amerika yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Alanine rimwe mu manini acuruza ibyo kurya biturutse muri teritwari ya Masisi. Aha umufuko w’ibirayi uragugurishwa amadorali 100 y’abanyamerika mu gihe mbere y’ifatwa rya Masisi waguraga amafranga angana n'amadorali 48 gusa.
Uko umutekano muke ugenda wiyongera muri ako gace ka Kivu ya ruguru gasanzwe ariko kagaburira umujyi wa Goma ni nako abacuruzi bakomeje kugira impungenge zo kohereza ibicuruzwa muri Goma.
Clovis Nzanana umuturage wo mu mujyi wa Goma yabwiye ijwi ry’ Amerika ko bahangayikishijwe n’icyo kibazo muri iki gihe, kuko umujyi wa Goma ucumbikiye ibihumbi by’impunzi.
Umunyamategeko WilsonTwitegure kimwe n’abandi baturage bakomoka muri teritware ya Masisi arasaba ko leta yashakira umuti urambye iki kibazo cy’idindira ry’ubukungu riterwa n’intambara ikomeje kuyogoza intara ya Kivu ya Ruguru.
John Shemetsi Katayiro ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubukungu n’iterambere mu baturage, ishami ry’intara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko iki kibazo kirimo gushakirwa umuti
Ministeri y’ubukungu ifatanyije n’iyigena migambi muri Kongo zivuga ko ubukungi bw’igihugu bwahungabanye kuva inyeshyamba za M23 zigaruriye santere z’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro za Rubaya, Kistshanga na Ngungu zikungahaye ku buhinzi n’ubworozi ndetse na santere ya Masisi ikomeye cyane mu ntara ya Kivu ya ruguru mu buhinzi. 🤣