Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Ikirura na Bwiza (1...
 
Notifications
Clear all

Ikirura na Bwiza (1) : Habayeno umukobwa w'inkumi, akitwa Bwiza kandi akaba mwiza koko.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
1 Views
zuberi2
Posts: 712
Topic starter
(@zuberi2)
Noble Member
Joined: 5 months ago

Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by'akarusho. 😆 

Bukeye nyina aramubwira ati:«Enda iyi fu n'uru rwabya rw'amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare, wibuke no kumuntahiriza.» 😀 

Arigezemo ahura n'ikirura, kiriyoberanya, Bwiza ntiyabimenya, kimuramukije aracyikiriza. 😆 

Kiramubaza kiti:«Uragana he?» 🤣 

Aragisubiza ati : 😆 

- Ndajya kwa nyogokuru. 😆 
- Umushyiriye se iki muri iyo nkangara? 😆 
- Mushyiriye ifu n'amavuta yo kujya arungisha. 🤬 
- Nyogokuru wawe atuye he? 😰 
- Atuye hakurya y'iri shyamba. 😒 

Nirwo rugo rwa mbere uhingukiraho. Ikirura kiriyamirira kiti: «Mbega umukobwa mwiza! Ariko se ndamuhabwa n'iki ko numva hafi abantu basa ibiti ? Yewe, hinga nigendere.» 🤬 

Taritari no kwa Nyirakuru wa Bwiza, kimutangayo, gihondagura ku rugi. Umukecuru abyumvise aravuga ati «Yewe!» Ikindi kiti «ni Bwiza; nkuzaniye ifu n'amavuta»

Umukecuru ati: «cyo injira nta mbaraga mfite zo kubyuka.»

Ikirura kirakingura, kiraboneza no ku buriri kimumira bunguri, cyiryamira ku buriri bwe, kirimiramiza.

Bwiza ngo agere kwa Nyirakuru asanga umuryango urangaye.!

Ati: «Ko numva ibikoba binkuka!» Araboneza no ku buriri yorosora cya kinyamaswa agira ngo ni nyirakuru.

Agize ngo arajya kumuramutsa yumva atari we akora. ..../....

Ibikurikira murabisanga kuri paji Ikirura na Bwiza (2) 💣 

Reply
Share:
Scroll to Top