Ikirura: «Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira.» 😍
Umwana w'intama: «Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho.Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato». 😘
Ikirura: «Wayatobye .. Ziba! N'undi mwaka warantutse!» 🤔
Umwana w'intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n'ubu unduzi ndi ku ibere».
Ikirura : «Niba atari wowe, ni mukuru wawe!» 😘
Umwana w'intama: «Mukuru wanjye ntawe ngira!» 🤨
Ikirura : «Nuko rere ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye!» kereka nihoreye! 🤨
Ikirura kigira ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.
«Ugushungura ntakuburamo inkumbi.»
Si Njye wahera hahera umugani. 🤨
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.48; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda. 🤨