Ni umwe n'iyi ibiri ivuga nka wo: Imana iruta imanzi, Imana iruta ingabo! 😎
Yose yaturutse ku ngabo mu byishimo by'abanyarwanda Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka wa 1700. 😘
Rimwe, Abanyarwanda bari mu rugerero rwa Mageragere h' i Kigali cya Mwendo mu karere ka Butamwa. 🙂
Bucyeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati «igituma mudashotora u Bugesera ngo twigerageze ni iki?» 😘
Babijyamo, bemera kubihubukira nta mana yeze. 😘
Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba. Bucyeye barashibura, baratera. 😆
Ingabo z' i Bugesera zitwaga Imanzi zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'Abanyarwanda. 😆
Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, nabo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. 😘
Bageze ku musozi witwa Gihinga, Abanyabugesera baca ibico, bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.
Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye zisumbirijwe, zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umnuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana.
Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu, zatra urukubo, zikwirwa imishwaro.
Cyilima ariruka Nsoro amwomaho.
Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurunduriramo.
Ubwo Nsoro aba arahashinze, amuhagarara hejuru abanguye icumu.
Abonye Cyilima yihebye, amugirira impuhwe kuko mbere babanaga neza. Ati «vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho!» .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) ikurikira Imana iruta imanga (2) ☕