Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Imbeba y'inyamerwe ...
 
Notifications
Clear all

Imbeba y'inyamerwe : Imbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti «nzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
20 Views
zuberi2
Posts: 717
Topic starter
(@zuberi2)
Noble Member
Joined: 5 months ago

Yikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicira isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri rwagakoco. 😨 

Irahagarara irashishoza, yitegereza uwo mutego, irawuzenguruka.

Iratekereza iti «nta kabuza, ubu ni ubucakura abantu bahimbiye gufata imbeba.Ariko bararushywa n'ubusa, jye ntibazamfata.»

Ihanga ijisho kuri wa mutego, ibona hariho umubumbe w'urugimbu utemba ibinure; iti «nta kabuza dore ikizakora ku mbeba ! Dore akaryoshye bavuze ! 😳 Ninkoraho biraba bishize. Ibyo aribyo byose ariko, sinabura kurwegereza utuzuru, ngo ninukilize kuko ruhumura neza.»

Yomboka buhoro buhoro yegera rwagakoco.

Imbeba yawe iratekereza iti «mbega ukuntu abantu bagira ubwenge buke ! Bibwira ko nakora kuri ririya shyano ! Henga nzunguruke, ndetse ndibuze kugera kuri ruriya rugimbu ntacyo mbaye rwose.»

Irasotasota, itera udutambwe duto, sinzi uko yakomye imbarutso, igiye kumva ngo koco ! Ifatwa mu bujana. Imbeba ikuka umutima, ishaka kuyikiza biba iby'ubusa; iba ihezemo ityo.

Irajwigira itabaza zene wayo ntihaza n'imwe, ahubwo nyir'umutego aba araje.

Ayitegeza abana barayica, agatumbi bakajugunyira injangwe.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo «Uhima ipfa arahava.» 😨 

Si Njye wahera hahera umugani. 🌻 

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004, P.76; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda. 🍷

Reply
Share:
Scroll to Top