Nyir'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. 😒
Igisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka, kigerageza gukingura umuryango ngo cyinjire, ya mbwa irataka cyane. 😒
Nyir'urugo yongera kubyuka; igisambo na cyo kimwumvise kirihisha. 🤑
Araza arareba yumva nta gikoma, akangara ya mbwa, asubira kwiryamira. 😞
Igisambo kirongera kiragaruka; imbwa na yo irongera iramoka. 🤑
Shebuja arongera arayikangara, ariko ntiyabyuka.
Nuko mugitondo abyutse, asanga igisambo cyamwibye ibintu byinshi.
Yibuka uburyo yagiye akangara imbwa ye, maze ati «iyo umuntu atuka inshuti ye, abanzi be barishima.»
«Nyamwanga kumva ntiyanze kubona.» 😒
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 3, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004, P.79; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda. 🤠