Notifications
Clear all
Jan 09, 2025 4:24 pm
IMIGANI NYARWANDA
1.Agashyitsi gakuze niko kavumbika umuriro 😀
2. Agakono gakuze niko karyoshya imboga 😀
3. Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo 🤣
4. Agahinda gashira akandi ari umuterero 😆
5. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru 😆
6. Agatoki gahoze mu kibuno karanuka 🤣
7. Aho amahoro ari uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu 😆
8. Aho ibyago biri ibihaha bica umuhoro 😆
9. Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira 😆
10. Aho uniga urahasanga umuhogo 🤤
11. Aho intumbi ziri niho inkongoro ziteranira 🤣
12. Aho uniga urahasanga umuhogo 😆
13. Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, n’iyo kanoze ntigashyiraumunuko 😍
14. Akabando k’ubusaza gacibwa kare kakabikwa kure 😆
15. Akamasa kazaca inka kazivukamo16. Akanyamanza nako kati nabwo mbukesha rusengo
17. Akarenze umunwa karushya ihamagara 🤪
18. Akari ku mutima ka Mutimbuzi, umutindi yanga uwanyina 😲
19. Ak’imuhana kaza imvura ihise20. Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda
21. Amashyi make yimisha umwana impengeri 😖
22. Amatwi yuje amata ntiyumva 😒
23. Amavuta masabano ntamara umwera 😷
24. Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri 😴
25. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho 🤬
26.Barihima ba Mujinya yiciye ibinyita ngo arahima umugore 🙃
27. Bati : tera impundu kanyugunyugu, nako kati mubanze murebe impangaziravamo 😒
28. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara
29. Findi findi irutwa na so araroga" 🤢
30. Gucurangira abahetsi 😰
31. Guha imbwa amaboko zikayanga 😴
32. Gukanura kw’urukwavu ntikubuza ishyamba gushya 😱
33. Gukomera inyuma nk’amase ☹️
34. Gusetsa uvuye ( guhamba) guta nyina 😴
35. Hapfaga inyange nkanswe ibyiyoni 😞
36. Ibirenge bijya imbu kujya imbere 😲
37. Ibize nabi uyima ifu 😌