Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi, 😀 ibiyaga n'ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya. 🍻 🍻
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka. 🥂 🥂
Horana Imana, murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa;
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima,amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa. 😱 😱
Abakurambere b'intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese. 🍒 🍒
Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n'ishyaka, utere imbere
Uhamye umubano n'amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo. 😎 😎