Isubiramo ry’ibyizwe 😀
2. Fata ayo mafaranga uge guhaha umunyu n'amavuta.
3. Gashema yateye ibiti bitandatu.
4. Mbabazi ahinga inyanya n'amatunda.
C. Soma udukuru dukurikira
1. Abana ku ivomero
Umunsi umwe Ngoga yagiye kuvoma 😍 . Ageze ku mugezi asanga 
Gashumba na Mbabazi basunikana buri wese ashaka kuvoma mbere 
y’undi. Gashumba abwira Mbabazi ati: “Ni nge ngomba kuvoma mbere.” 
Mbabazi na we aramusubiza ati: “Nange ndavoma mbere.” Ngoga 
yitegereje abo bana arabegera arababaza ati: “Ngaho nimuvugishe 
ukuri. Ni nde wageze hano mbere?” Gashumba aravuga ati: “Ni 
Mbabazi ariko ni nge uvoma mbere 😆 .” Ngoga arabaganiriza abasaba ko 
bagomba kuvoma bakurikije uko baje 🤔 . Nuko Mbabazi ahera ko aravoma, 
Gashumba akurikiraho, hanyuma Ngoga na we aravoma 😉 . Maze bose 
bataha banezerewe 😆 . 
2. Mbayiha akunda amatungo
Mbayiha yoroye udukwavu dutandatu. Buri gitondo, yahirira udukwavu. 
Iyo arangije, arakaraba agakurikizaho kwisiga, agafata ibikoresho 
akoresha ku ishuri maze akerekeza ku ishuri. Mu kwezi kwa Nyakanga, 
yagurishije udukwavu tubiri, akuramo amafaranga maze aguramo 
igitabo kinini kirimo amashusho. Yaguzemo kandi umupira wo kwifubika 
mu mbeho. 😐 
Umwitozo wa 3: Kwandika
A. Kora interuro zitandukanye wifashishije aya magambo 
hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
umukingo 
ikinyugunyugu 
amashaza 
udukweto 
inyanya
imbaho
 
				