Kitoko yasobanuye ko impamvu yari yahagaritse umuziki mu gihe kitazwi, byari ukugira ngo abanze yite ku masomo ye, kuko ari cyo yari ashyize imbere nk’impamvu nyamukuru yo kujya mu Burayi. 😎
Inkomoko y’umuziki wa Kitoko
Ubwo yabazwaga n’Umunyamakuru amavu n’amavuko ya muzika we, Kitoko Bibarwa yavuze ko impano yo guhanga no kuririmba yatangiye kuyiyumvamo akiri muto, aririmba uturirimbo tw’abana, ubundi akaduhimba. 😍
Ubwo yari mu mashuri yisumbuye muri ESPANYA i Nyanza, habaye amarushanwa ya Never Again indirimbo ye irakundwa cyane, abantu batangira kumubwira ko azaba umuhanzi ukomeye, bimutera imbaraga zo gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Kitoko yavuze ko indirimbo yahereyeho yandika nubwo zasohotse nyuma, ari “ Ikiragi”, “Manyobwa”, n’izindi yasohoye arangije amashuri yisumbuye.
Kugaruka mu muziki kwa Kitoko
Kitoko avuga ko ubu yahugutse, yamaze kubona umurongo abasha kwigamo akanakora umuziki. Mu kugaruka mu ruhando rwa muzika, indirimbo yahereyeho ni “Mama” yahanze mu rwego rwo guha agaciro umubyeyi w’umugore kuko ngo atagira ikimusimbura. Iyi yayishyize ahanze mu kwezi k’Ukuboza 😀