Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Ku wa 5 Mutarama 20...
 
Notifications
Clear all

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
3 Views
zuberi2
Posts: 746
Topic starter
(@zuberi2)
Noble Member
Joined: 1 year ago

Ingingo zimwe z’iryo tegeko, cyane cyane izirebana n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, ibihano, gufatira ibinyabiziga ndetse no kwimura uburenganzira ku binyabiziga, zagarutsweho cyane mu biganiro binyuranye. 😆 

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerarane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura ashimangira ko icyemezo cy’Abadepite gishingiye ku ntego nyamukuru yo kurengera ubuzima bw’abantu, gushimangira inshingano n’uburyozwe, no kunoza imicungire y’umutekano mu muhanda. 🍒 

Uburemere bw’impanuka zishingiye ku businzi ☕ 

Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano rusange, aho ikoreshwa ry’inzoga n’imyitwarire mibi y’abatwara ibinyabiziga biri mu bitera impanuka nyinshi. 🤬 

Ingingo ya 9, iya 37 n’iya 38 z’iri tegeko zigamije gukemura icyo kibazo mu buryo bufatika. Gushyiraho igipimo ntarengwa cy’inzoga mu maraso y’umushoferi no guteganya ibihano bikakaye ku barenze kuri icyo gipimo cyangwa banze gupimwa, byemejwe hagamijwe gukumira imyitwarire ishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu. 🧐 

Abadepite banashyigikiye ibihano byisumbuye ku batwara ibinyabiziga bitwara abantu benshi, abanyeshuri, imizigo iremereye cyangwa ibinyabiziga bikora ubucuruzi, kubera ko aba bafite inshingano zidasanzwe zo kurengera ubuzima bw’abantu benshi kuko iyo bakoze amakosa bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi. 🍺 

Umuco mubi abashoferi bagira wo kwanga guhagarara 🤫 

Abadepite bagaragaza ko hari abantu benshi bari basigaye bumva ko niba umupolisi aguhagaritse ntuhagarare uri bucibwe amande make ugereranyije n’icyaha ukeka ko wakoze. Urugero: Igihe wanze guhagarara wasinze, igishobora gukurikiraho ni ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga udasize n’ubwawe. 😠 

Ibi bigiye gushyirwaho iherezo. Depite Tumukunde agaragaza ko nk’abahagarariye abaturage, basanze kubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano ari ishingiro ry’umutekano, bityo kutubaha abashinzwe umutekano bishobora no kuzagera ku gifungo nubwo mu by’ukuri ikigamijwe atari ugufunga ahubwo ari ugukumira. 🍻 

Byongeye kandi, ingingo ya 10 igena uburyo bwo gupima inzoga n’ibiyobyabwenge yashyizweho hagamijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rikoranwa ubunyamwuga, mu mucyo no mu butabera. 🤪 

Umushoferi wemera ko ibisubizo by’ibipimo atabyishimiye ahabwa uburenganzira bwo gusaba ko bipimirwa muri laboratwari yemewe. Ibi byagaragajwe nk’ingenzi mu guhuza umutekano wo mu muhanda n’uburenganzira bw’umuturage. 🤠 


Reply
Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top