Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Lionel Sentore ari ...
 
Notifications
Clear all

Lionel Sentore ari kwitegura kumurika album ye ya mbere yise ‘Uwangabiye’, yitiriye indirimbo ye iri mu zigezweho muri iyi minsi nyamara yari imaze imyaka hafi umunani yaranze gufata.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
1 Views
RwandaNziza
Posts: 615
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zose zatunganyijwe na Didier Touch ubana na Lionel Sentore mu Bubiligi aho basanzwe batuye. 😀 

Mu kiganiro 😎 , Lionel Sentore yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ubwo yifuzaga kuyitura abantu banyuranye bamugabiye barimo sekuru Sentore Athanase.

Icyakora nubwo yari yayikoreye ababyeyi be na sekuru Sentore Athanase, uyu muhanzi yavuze ko yari yanakoreye Perezida Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’. 😍 

Ati “Uwangabiye niyo ndirimbo nagize yakuzwe cyane, gusa nyihimba nayikoze ntekereza ku bantu bangabiye by’umwihariko harimo ababyeyi bambyara, sogokuru Sentore n’Umugoboka rugamba ari we Perezida wacu.” 😆 

Lionel Sentore ahamya ko iyi ndirimbo yayikoze mu 2016 atazi neza niba izanamamara ariko afata icyemezo cyo kuyitirira album ye ya mbere. 🤨 

Kuva igiye hanze mu 2016, ntabwo ari indirimbo yamamaye kugeza mu minsi ishize ubwo yayiririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame. 😆 

Ati “Ni ibintu namenye mu bikorwa byo kwamamaza, ntabwo nari nzi ko ashobora no kumva indirimbo zanjye. Byari ibyishimo bikomeye kumva byonyine ko ayikunda.” 😆 

Lionel Sentore yibukije abahanzi ko bakwiye kujya bitondera amagambo bakoresha mu bihangano byabo kuko baba batazi uzabyumva n’aho bizagera.

Iyi album byitezwe ko Lionel Sentore agiye gushyira hanze, izamurikirwa mu gitaramo ari gutekereza gukorera mu Rwanda n’i Burayi aho asanzwe atuye. 😆 

Reply
Share:
Scroll to Top