Mu nkambi zitandukanye, uyu muryango uvuga ko wafashaga abana n'abagore basaga ibihumbi 150, bagiye kugirwaho ingaruka n'ihagararara ry'iyi nkunga.
Gusa uyu muyobozi avuga ko bakigerageza gukomanga hose. 😎
Ati: "Save the Children ni umuryango ukomeye kandi wakoranye na benshi. Turatekereza ko hari abazadufasha muri iki gikorwa cy'ingenzi. Ni ngombwa ko haboneka uburyo bwo gusimbura inkunga y'Abanyamerika igiye guhagarara." 😀
Biragoye kubona urwego rutagerwagaho n'inkunga ya USAID dore ko hari aho yatangaga amafaranga ku buryo butaziguye cyangwa se igatanga inkunga inyuze mu miryango itagengwa na leta, uretse ko hari n'inkunga yatangaga mu ngengo y'imari y'igihugu. 😆
Leta y'u Rwanda ivuga ko ihagarara ry'iyi nkunga rishobora kugira ingaruka ariko ngo ntirizahagarika ubuzima. 😆