Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Mu cyumweru gishize...
 
Notifications
Clear all

Mu cyumweru gishize ikipe y’u Rwanda yongeye kugarura akajisho ubwo yatsindaga Benin ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi kuri Sitade Amahoro i Remera.

2 Posts
2 Users
0 Reactions
9 Views
RwandaNziza
Posts: 535
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 2 months ago

Amavubi gukina umupira ukaze. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda Benin mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera iracyafite akandi kazi katoroshye kugira ngo itsindire itike yo kuzerekeza muri Maroke mu mwaka utaha wa 2025 mu kiciro cya nyuma cyo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu (CAN). 😀 😝 😜 😛 

Iyi ntsinzi abantu benshi ntibari bayiteze kuko nta minsi itanu yari ishize Benin inyangiye u Rwanda ibitego bitatu ku busa. Umwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru akaba umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo na Televiziyo 10 mu Rwanda Kazungu Claver, arasanga urugamba rwo kubona itike ya CAN rugikomeye ku basore b’Amavubi kuko bigisaba imibare y’amahurizo 😎 😎 

Reply
1 Reply
zuberi2
Posts: 657
(@zuberi2)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Amavubi cyera yarazi gu kina, ubu ntawamenya wenda bizaza reka tubihe amaso 😠 

Reply
Share:
Scroll to Top