13.Shyira urutoki munsi ya buri jambo maze usome agakuru
gakurikira.
Ndi Uwamwiza. Gusaba imbabazi ni umuco mwiza. Iyo
nkoze ikosa nihutira gusaba imbabazi. Mama yagiye
guhaha ku isoko. Amaze kugenda, nagiye mu kabati
maze ntangira kwirira intongo z’inyama zari mu gisorori.
Za ntama zica ikiziriko zona imbuto zo mu murima wa
Kantore. Nuko mbibonye ntangira gusaba imbabazi
Kantore, Data na Mama maze barambabarira. Sinongera
kurangara. Ntega amatwi neza ibyo ababyeyi bansabye
gukora. Nihatira gutunganya neza imirimo bantoza.
13.Shyira urutoki munsi ya buri jambo maze usome agakuru
gakurikira.
Subiza ibibazo ku gakuru
1. Wowe iyo ukoze ikosa ukora iki?
2. Uzuza iyi nteruro ukurikije ibyo wasomye mu gakuru.
Uwamwiza ...................................................... iyo akoze ikosa.
Ibihekane nt/nt, mw/mw
14. Shaka mu mirongo itambitse y'iki kinyatuzu amagambo
arimo igihekane nz , ts, rw, by, nt, mw uyandike mu ikayi
yawe mu mukono.
m j u m w a n a i g
k w i b y o n d o a
h i n t o k i j i p
j v z u m w o t s i
k l k u r e r w a u
g u m u s a t s i e
s i n i y e n z a s