Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Nelly Kelba w’imyak...
 
Notifications
Clear all

Nelly Kelba w’imyaka 23 uri mu bahanzi bakizamuka, arimo gushaka kumenyenisha umuziki we mu Rwanda ariko ahanze amaso n’ isoko mpuzamahanga. Uyu musore yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
30 Views
RwandaNziza
Posts: 638
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Mbere yari asanzwe ari umuririmbyi wa karaoke aho yakoranaga na band no mu bindi birori bitandukanye nk’ubukwe. 😎 

Ubusanzwe yitwa Dusingizimana Clebert Nelly. 😘 Yavukiye mu Karere ka Rubavu, atuye i Kigali ari naho akorera umuziki we wibanda ku njyana ya RnB, Afro-Zouk na Afropop. Aherutse icyiciro cya Kabiri muri kaminuza mu Ishami ry’Ikoranabuhanga. 😆 

Yabwiye itangazamakuru ko intego ye mu muziki ari ugukora cyane mu Karere ka Rubavu, ye ikagera kure ikanamubyarira umusaruro. 🤣 

Ati “Ikintu cya mbere numva nshyize imbere ni ugukora ibihangano bifasha benshi mu Rwanda. Nshaka gukora umuziki ku buryo nzagera ku isoko mpuzamahanga, ntabwo byoroshye ariko niyo ntumbero yanjye.”

Yemeza ko n’ubwo atari yatangira gusarura mu muziki ariko yizeye ko uko iminsi izagenda yicuma ariwo azakora ukaba akazi ke ka buri munsi kamutunze we n’umuryango we.

Aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ndatuje’ irimo amagambo y’urukundo agaragaza uburyo umuntu atuza iyo yahisemo neza umukunzi bazabana kugeza gupfa. Akaba agira Inama abashaka abakunzi kubanza gushishoza kuko ibishashagirana siko byose biba Ari zahabu.

Amajwi yayo yatunganyirijwe muri Touch music akorwa na Trackslyayer, mu gihe amashusho yakozwe na Fab lab.

Kugeza ubu afite indirimbo enye , harimo nk’iyitwa ‘Uzaperereze’ yakoranye na Mc Tino, ‘Ijana Ku Ijana’, ‘Guaranty’ ndetse na ‘Ndatuje’ aheruka gushyira hanze. 😎 

Reply
Share:
Scroll to Top