Notifications
Clear all
Main Forum
2
Posts
2
Users
0
Reactions
6
Views
Jan 08, 2025 8:05 pm
Umugani wa Ruhinyuza "Mbacire Umugani,
Mbabambuze Umugani/ 😆 Umugano
N'uzava i Kantarange azasange ubukombe bukiziritse Ku miganda y'inzu!
Ubusa bwaritse Ku manga, umuyaga urabwarurira, agaca karacuranga,....(nawe komeza turebe ko ubizi cg ubyibuka!)... 😉
Harabaye ntihakabe, 😆
Harapfuye ntihagapfe!" 😘
Ngiye kubacira umugani wa Ruhinyuza rwahinyuje Imana. 🤣
Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore wa nyiri urugo yabyaye, baryamye, basinziriye. Asanga Imana irimo gutuka umwana, imubwira iti: 😆 "Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n' ihembe ry'inzovu." 😆
Umugabo nyiri ukwiba arumva, ati: "Imana iribeshya." 😍 Umugabo araza, aratambuka, ajya ku buriri. Noneho ntiyaba akibye ahubwo afata icyuma ,agicisha mu bura bwa wa mwana wavutse uwo munsi. 😆 Umugabo arigendera, ntiyaba akigize icyo yiba.
Nabo Bene urugo bararyama, barasinzira. Ngo bakanguke, 😉 nyina w'umwana ngo ajye kureba umwana, asanga amaraso yuzuye ku buriri hose 😆 . Abwira umugabo ati "Byuka, ati:"Umwana yapfuye." 😉
Umugabo arabyuka, amatara yari ataraza, acana mu ziko. Baterura umwana basanga umwana ni intumbi. Umwana rero bamushyira ku ziko.
Bazana ikiremo cy'impuzu, bakubita muri bwa bura babusubiza mu nda barahwanya. 😉 Bamurekera aho, umwana baramuvura, umwana aba aho ng'aho;umwana arasohoka, umwana agera iyo agera igihe cyo kwicara, umwana agera iyo akambakamba, umwana agera iyo ahaguruka; wa mugabo kandi akajya aza kumuneka, kuko yumvise Imana ivuga ngo "Mwana wanjye ndagututse uzicwa n'ihembe ry' inzovu." Na we ariko ati "Nzahinyuza". 😆
Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo agira inzoga aragenda ajya gusaba wa mukobwa. 😆 Baramwemerera, bati: "Tuzamugushyingira." Umugabo arakwa, amaze gukwa, cyakora ati: "Ndashaka gushyingirwa." Umugabo arashyingirwa. 😘
Amaze gushyingirwa ati: "Umva rero bagaragu banjye, nk'uko nshyingiwe, uyu mwana w' umukobwa; ntakigenze, umwana w'umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w' inzu, ntakagire ubwo ajya mu rugo, azajya mu rugo mumuhetse, azajya mu gikari mumuhetse, kandi
ntazahinga ntabitegekewe." 😎
Umugore yibera aho ng'aho, aratinya, aratinyuka. Yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa, yasubira mu nzu
agahekwa. 🤣
Umugore arabyara. Amazenkubyara yibera aho ng'aho,bukeye abahigi barahiga. Ngo bamare guhiga, nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu ati: "Ihi, nimumpeke njye kureba." Abagaragu bati: "Hama aho ng'aho ntibishoboka, kugira ngo ujye kureba umuhigo hama aho ngaho,ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira." 😆
Umugore ati: "Oya nimumpeke munshyire mu gikari." Umugore baramuheka, no mu gikari. Umugore areba umuhigo, abahigi bahetse impyisi, umugore arareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo agushinze ku rugo, agushinga mu ihembe ry' inzovu. Umugore arongera ashingura ukuguru ati:"Nimunjyane i muhira, sinzi ikintu kinyishe mu kirenge." Bamusubiza mu nzu. Umugore ahera ko abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira, umugabo ati: "Ese ye, byagenze 😆
bite? Uyu mugore mwamujyaniraga iki mu gikari ?" Abandi bati: "Uyu mugore yari yatubwiye, turamuhakanira aranga. Noneho rero akomeje kuduhatiriza kandi nta ko dufite kubigenza, niko gupfa kwemera turamuheka." 😆
Cyakora igihe cya nijoro wa mugore arapfa, amaze gupfa baramuhamba. Ni uko bibera aho ng'aho abantu barabasura, kwa sebukwe bazana amayoga. Maze bavuye mu kirirarira cy’urupfu, na none benga inzoga, Ruhinyuza atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume b'umugore, abatekerereza, ukuntu yagiye kwiba, ukuntu yasanze Imana iri mu kumutuka amaze kuvuka, ukuntu na we yaketse uwo mwana mu nda, agasiga ubura hasi, ukuntu Imana nanone yamusannye, kandi nk' icyo yamututse ari ihembe ry' inzovu akaba
ari cyo yazize, ubundi ngo arabashimira ati: 🍵 "Ni uko ni uko, kandi rero nshimiye Imana, abantu mwese mwemere Imana, Imana niyo iriho cyane, ni yo ishobora byose." 😨
Si jye wahera hahera Ruhinyuza wagerageje guhinyuza Imana kandi Imana idahinyuzwa. 🍒
Mbese uyu mugani wowe waba wigiyemo iki...? 😱
Uyu mugani twawibukijwe n'umwigishwa w'Ubuzima Bushingiye Ku Muco, Niyobuhungiro wo mu Karere ka Nyamasheke. Ni muri gahunda twatangiye kdi izakomeza yo kwibukiranya no gucukumbura tukigira mu Migani y'Abakurambere bacu b'Abanyarwanda mu Nzira y'Ubuzima Bushingiye ku Muco. 🤬
Nawe niba ushaka kubana natwe ku rubuga rwa 'whatsapp' rw'Irerero ry'Ubuzima Bushingiye Ku Muco, usige nomero yawe muri 'comments' ugaragaza n'amazina yawe bwite n'Akarere n'Umurenge ubarizwamo. Ubundi utwandikire uciye mu gikari kuri uru rubuga maze uduhe umugani wanditse neza waba wibuka maze tuzawusangize abandi badukurikira dukomeze twigane ibyigisho by'Ubuzima Bushingiye Ku Muco, ducukumbure mu gicumbi cy'umuco wacu, ejo tudatokombera ahubwo tuzahuke kdi duhonoke; 🍾
TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO! 🥂
1 Reply