Notifications
Clear all
Nov 27, 2024 7:57 pm
Afite ubumuga bw’ubugufi bukabije ariko ngo yumva nta kintu atakora mu gihe yaba ashyigikiwe.
Yitwa Uwishyaka Bazirisa ni umukobwa w’inkumi wiyemeje guhangana n’ubu bumuga yavukanye ndetse n’ihezwa ribushingiyeho bamwe mu bameze nka we bahura na ryo mu miryango.
Ntakunda kuvuga imyaka ye (nk’abandi bakobwa benshi) ariko avuga ko yujuje imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko.
Uyu mukobwa wafashijwe n’umuryango we agashobora kujya ahagaragara asaba imiryango kudaheza abana bavukanye ubumuga kuko kubafasha kwiyakira bituma bashobora kugira icyo bimarira. 😎 😫 😕