Muri Kanama 2020 nibwo Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana. 😆
Nyuma y’uko ibyo kubana batabashije kubikomeza,
😍 Bijoux yatangaje ko yasubije impeta umusore wari wayimwambitse kuko hari ibyo basanze bitakunda. 😘
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bijoux amaze iminsi agaragaza ko ari mu rukundo n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye i Burayi. 😘
Atangira gushyira uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, Munezero yagize ati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!” amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y’abakundana. 😆
Inshuro nyinshi uyu mukobwa akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu musore. 😆
Kuri uyu wa 10 Kanama 2021, uyu mukobwa yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. 😆
Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. 😍
Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.” 😆
Lionel Sentore atangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse nawe kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie. 😆
Uyu mukobwa wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014. 😆
Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa. 😆
Inshuro nyinshi twabajije Bijoux ibijyanye n’urukundo rwe na Lionel Sentore, uyu mukobwa yakunze kuvuga ko nta bidasanzwe bibahuza ahubwo ari inshuti zisanzwe. 😆