Uyu muhango uteganyijwe tariki ya 4 Ukuboza 2025. 😉 Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame ahura na mugenzi we uyobora Amerika, Donald Trump.
Amasezerano azasinywa ni ay’ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu rwego rw’ubukungu, azashimangira andi yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena. 😉
Amerika yasobanuye ko amasezerano y’ubufatanye mu bukungu azaba ari yo ya nyuma, igaragaza ko ifite icyizere ko azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugera ku mahoro arambye. 🤨
I Washington D.C hagiyeyo abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere barimo Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Dr. William Ruto uyobora Kenya n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). 😆
Abandi bategerejwe i Washington barimo uhagarariye Leta ya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Bose bazitabira umuhango w’isinywa ry’aya masezerano. 😆