Notifications
Clear all
Oct 10, 2024 2:05 pm
Kuri uyu wa Mbere mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba, polisi y’u Rwanda yishe irashe umwana w’imyaka 13 ikomeretsa abandi barindwi mu gikorwa yakoraga cyo gushakisha abaturage bambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe hagati y’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo. 🤨 😎
Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abapolisi b’u Rwanda basanzwe bacunga umutekano mu murenge wa Bugeshi barashe umwana witwa Mushinzeyesu Emerance.