Ibihekane nz/ts
12. Tondeka amagambo ukore interuro maze uzandike mu
mukono mu ikayi yawe.
1. araramutsa - Bisetsa - Rusatsi.
2. arareba - Gatsinzi - Kabatsi
3. inzira - Sinzayoba - nanyuzemo
4. abaza - Nzirorera - inzugi.
5. izo - Nzanira - nzazitera - nzuzi - ejo.
13. Shyira urutoki munsi ya buri jambo maze usome agakuru
gakurikira.
Gatsinzi na Nzirorera ni abana bavukana. Gatsinzi yirinda
gusagarira abandi. Nzirorera we ashotora abandi 🙂 . Iyo
akina na Gatsinzi umupira, arawiharira akamubuza
gutera umupira. Iyo barimo basangira, ashaka kwiharira
amafunguro wenyine. Umuhinzi Bisetsa yari mu nzira
agana mu murima we. Anyura kuri Gatsinzi na Nzirorera.
Bisetsa abona Nzirorera asagararira Gatsinzi amugira
inama. Nzirorera arikosora, yiyemeza kureka gushotora no
gusagarira Gatsinzi.
Subiza ibibazo ku gakuru
1. Ni iki ushima Gatsinzi. Kubera iki?
2. Uzuza iyi nteruro ukurikije ibyo wasomye mu gakuru.
Nzirorera yarikosoye, areka.................................................... 😆