Ikigo Toyota Rwanda Ltd, gicuruza imodoka z’uruganda rwa Toyota n’ibikoresho byazo, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025 cyacuruje imodoka 856, mu gihe mu mwaka binjiza abarirwa hagati ya miliyoni 50 $ na miliyoni 60 $ ku mwaka. 🥂
Toyota Rwanda Ltd 🍔 , iherereye Karuruma mu Mujyi wa Kigali. Ni cyo kigo rukumbi gihagariye uruganda rwa TOYOTA mu Rwanda. 😩
Ni ikigo kimaze kwaguka mu buryo bw’ubucuruzi bw’imodoka, ibyuma bishya bisimbura ibishaje bizwi nka ‘piece de rechange’ n’ibikorwa by’i Garage, ikanacuruza imodoka mu Rwanda. 💣
Mu mwaka ushize wa 2025, Toyota Rwanda yagurishije imodoka 856 zo mu bwoko butandukanye. 😩
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Toyota Rwanda, Kanyandekwe Patrick, yabwiye itagazaakuru ko mu modoka zaguzwe ku bwinshi harimo Toyota Hilux Vigo aho iki kigo cyagurishije izirenga 230, Coaster zirenga 170, Prado (model 2024) 130 n’izindi. 🤪
Iki kigo gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kubika hagati y’imodoka 200 na 250 bitewe n’ubwoko bwazo. 😳
Kanyandekwe yavuze ko uretse gucuruza imodoka nshya, iki kigo gifite n’igarage rifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 50 ku munsi. 😳
Ati” Dufite igarage rifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 50 ku munsi, n’abakanishi babihuguriwe mu mpande zose kandi buri kwezi baba bafite amahugurwa yo kwiyungura ubumenyi ku byo bakora binajyana n’aho ikoranabuhanga rigeze.” 🤪
Yavuze ko mu mwaka Toyota Rwanda icuruza imodoka ziri hagati ya 800 na 1000, yongeraho ko mu 2026 bateganya kugeza ku isoko ry’u Rwanda imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mini Land Cruiser. 😳
Kugeza ubu Toyota Rwanda icuruza ubwoko bw’imodoka bugera kuri 13 burimo Toyota Hilux Vigo, RAV4, Corolla Cross, Prado, LaLand Cruiser 300 (V8),nd Cruiser70, Coaster, Hiace, Rumion, Starlet Cross, Urban Cruiser n’izindi. 🤪
Imodoka ihenze igurishwa n’uruganda rwa Toyota mu Rwanda ni Land Cruiser 300 igura hagati ya 170$ na 200$. 🤪
Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda, mu ntangiriro za 2017, muri icyo gihe Toyota Rwanda yagurishije imodoka 729 mu gihe mu 2023 yagurishije imodoka 1.250, ihita inaca agahigo ko kugurisha imodoka nyinshi mu Rwanda kuva uruganda rwatangira. 😳
Kanyandekwe yavuze ko kugeza ubu Toyota Rwanda, yahawe uburenganzira n’uruganda rukuru rwa TOYOTA, bwo gutangira kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi za Corolla Cross Hybrid na Urban Cruiser bateganya kwakira. 😩