Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Uhereye ku byo waso...
 
Notifications
Clear all

Uhereye ku byo wasomye, ni ibihe bikorwa b’isuku ukora aho urara?

1 Posts
1 Users
0 Reactions
2 Views
RwandaNziza
Posts: 638
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Ibihekane cy/cy, ry/ry

12. Tondeka amagambo ukore interuro maze uzandike mu
mukono mu ikayi yawe

1. Amafi - kigira - Ikiyaga - Cyohoha - cya - aryoha.
2. iryinyo - Nitegereje - muganga - uburyo - akura.
3. kwihuta - Icyondo - cyabujije - imodokari.
4. avuye - Bucyana - inyana - gucyura.

13.Shyira urutoki munsi ya buri jambo maze usome agakuru
gakurikira.

14. Fora ndi nde?

Subiza ibibazo ku gakuru

1. Uhereye ku byo wasomye, ni ibihe bikorwa b’isuku
ukora aho urara?
2. Uzuza iyi nteruro ukurikije ibyo wasomye mu gakuru.
Ryumugabe ni intangarugero kuko ..................................
Ryumugabe ni intangarugero mu gukora isuku. Abo mu
muryango we bamutoje gusukura aho arara. Ryumugabe
ntaryamira. Arabyuka agasasa uburiri bwe neza. Yibuka
gufungura urugi kugira ngo mu cyumba ke hinjiremo
umwuka mwiza. Ahanagura umukungugu maze agakubura
neza icyumba ke. Yirinda icyondo mu cyumba ke.
Ryumugabe atondeka neza ibikoresho n’imyambaro ye. Iyo
ugeze mu cyumba cya Ryumugabe, usanganirwa n’isuku.
Na nge ni ko ngomba kubikora.
Ibihekane cy/cy, ry/ry

Fora ndi nde?
a) Ndi inzu y’inyoni, mba mu biti, nterwamo amagi.

b) Turi babiri, dutuye ku mutwe utadufite ntiwakumva.

Fora turi ba nde?

Reply
Share:
Scroll to Top