Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Uko ifoto ya Apolli...
 
Notifications
Clear all

Uko ifoto ya Apollinaire Hitimana imwita interahamwe yishe ubuzima bwe n'abe mu Rwanda

2 Posts
2 Users
0 Reactions
7 Views
RwandaNziza
Posts: 535
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 2 months ago

Apollinaire Hitimana w'imyaka 68, we n'umuryango we bamaze hafi imyaka 20 ubuzima bwabo bwarahindutse kubera ifoto yakwiriye henshi imugaragaza nk'uwagize uruhare muri Jenoside mu 1994.

Ni ifoto yakoreshejwe mu binyamakuru mu Rwanda, no mu mahanga, iri kandi kuri zimwe mu nzibutso za jenoside mu Rwanda.

Henshi aho iri yanditseho ko uyu mugabo ari mu mutwe w'interahamwe zakoraga jenoside, gusa nta mazina ye ariho. Nyuma y'imyaka myinshi, vuba aha nibwo Hitimana yatinyutse kuvuga ibyayo.

Bwana Hitimana atuye mu gace k'icyaro mu murenge wa Shyogwe mu cyahoze ari Gitarama, ubu ni mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Muhanga, ni naho yavukiye.

Avuga ko iyo foto yafashwe mu 1994 ubwo yari avuye mu nkambi bari bahungiyemo asubiye iwe gushakira umuryango ikiwutunga.

Avuga ko iyo foto yafashwe mu 1994 ubwo yari avuye mu nkambi bari bahungiyemo asubiye iwe gushakira umuryango ikiwutunga. 😎 😫 😒 

Reply
1 Reply
Posts: 512
(@zuberi)
Noble Member
Joined: 4 months ago

Iyo foto kabisa igaragaza neza ibyo yakoraga 🤔 😐 

Reply
Share:
Scroll to Top