Ubushwiriri bujya guhakwa.
Bumaze kugabana inka imwe, burataha.
Busohoye bujya inama buti «turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi.»
Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya gusenya inkwi.»
Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.»
Akandi kati «ndajya kurahura.»
Akandi kati «ndajya kuvoma.»
Tubiri, agakuru n'agato, dusigara aho.
Kamwe kati «Ndabaga.»
Akandi kati «ndagufasha.»
Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo.
Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora.
Ubwari bwagiye ntibwagaruka.
Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa.
Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati «yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite!»Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa.
Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa.
Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.