Inyigisho mu Misa yo ku munsi mukuru wa Noheli 💫💥💢💯
CHRISTMAS cyangwa se Noheli.
Mbese koko umunsi mukuru wa Noheli ni wo munsi wo kuvuka kwa Yesu ? Mbese koko Yesu yavutse ku ya 25/12 ?
None se Paulo n’izindi ntumwa za Yesu bizihije umunsi mukuru wa Noheli ?
Bibiliya se hari icyo iwuvugaho ?
Mureke tubitekerezho! Mbega uburyo ari ingume cyane, abasobanukiwe impamvu n’inkomoko y’imihango ikorwa mu madini barimo!
Abantu benshi bibwira ko umunsi mu- kuru wa Noheli ari umwe mu minsi mikuru yemewe na Bibi- liya, bityo bakizera ibintu mu buryo bw’ubuhumyi, batiriwe bagira icyo babyibazaho.
Bakibwira ko Yesu yavutse ku ya 25/12, kandi ko Bibiliya na yo ari ko ibivuga.
Ibyo abantu batekereza kuri uwo munsi mukuru byo ni byinshi, ariko mureke tubaze Bibiliya n’amateka (histoire), ibyacu tubyirengagize, ni bwo turamenya ukuri.
Umunsi mukuru wa Noheli, mu Cyongereza ni wo bita « Christmas ». Iryo jambo risobanura ngo « Umunsi mukuru wa Kristo ». Mu by’ukuri, uyu munsi mukuru kimwe n’indi myinshi abantu bizihiza, washyizweho na Kiliziya Gatolika y’i Roma. Biradusaba kumenya aho na bo bawukuye ! 🍵 🍺 🍻 🍔 🍟 🌺