Urukiko rukuru mu Rwanda, urugereko rwa Kigali rwakomeje kumva imyiregurire y’abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki Madamu Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. 😎
Ni imyiregurire yaranzwe no kwikoma uwitwa Boniface Nzabandora. Uyu na we wemezaga ko yari mu bayoboke b’iri shyaka ritaremerwa mu mategeko, ni we shingiro ry’ikirego cyose. 😆
Abireguye kuri uyu wa kabiri bavuga ko Nzabandora ari we wasabye ko bakora amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rurimi rw’Icyongereza arangije afata amajwi ya bagenzi be ayashyikiriza ubugenzacyaha, bisanga mu buroko. 😎
Nyamara, uyu Nzabandora, umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ntaho agaragara mu kirego kirega bagenzi be kwitabirira amahugurwa, buvuga ko yari agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. 😀