Gérard Ntakirutimana, wakurikiye iburanisha ku wa kabiri kuri videwo ari muri Bénin, ntiyakurikiye umwanzuro w'urukiko wo kuri uyu wa gatanu 😥 😥
Urugereko rwa IRMCT rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwanzuye ko rutanyuzwe n'impamvu zo kwisubiraho kw'umutangabuhamya, igifungo cy'imyaka 25 Gérard Ntakirutimana yakatiwe mu 2003 ku guhamwa na jenoside kigumaho.
Ntakirutimana, w'imyaka 66, yari yasabye ko imikirize y'urubanza rwe isubirwamo avuga ko yabonye ibimenyetso bishya bimushinjura.
Nta n'umwe uvuyemo, abacamanza batanu b'urugereko rw'ubujurire banzuye ko uwo mutangabuhamya w'umugabo, warokotse jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ateje "ibibazo bikomeye ku kuri" kw'ubuhamya bwe kuri iyi nshuro. 😎 😮