Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

VA MU GIHUGU CYAWE”...
 
Notifications
Clear all

VA MU GIHUGU CYAWE” Sara yakuriye mu mugi wa Uri. Ubu uwo mugi usigaye ari amatongo masa. Ariko mu gihe cya Sara, abacuruzi baturukaga imihanda yose bakambuka uruzi rwa Ufurate, bajyanye ibintu by’agaciro muri uwo mugi wahindaga.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
25 Views
Posts: 31
Topic starter
(@umubwiriza)
Trusted Member
Joined: 4 months ago

Ngaho tekereza kuri Sara wakuriye mu mugi wari ukomeye nk’uwo kandi aziranye n’abantu benshi baho. 😀 Na bo bagomba kuba bari bamuzi, kuko yari mwiza bihebuje. Uretse n’ibyo, yari ahafite umuryango mugari. 😘 

Bibiliya ivuga ko Sara yari afite ukwizera gukomeye. 😀 We ntiyasengaga ikigirwamana cy’ukwezi abantu benshi bo mu mugi wa Uri basengaga. Bari barubakiye icyo kigirwamana umunara muremure, wabonwaga n’abantu bose. Sara we, yasengaga Imana y’ukuri Yehova. Ibyanditswe ntibivuga icyatumye agira ukwizera gukomeye gutyo, kuko se yabanje kujya asenga ibigirwamana. 😘 Sara yashakanye na Aburahamu wamurushaga imyaka icumi 😏 

Reply
Scroll to Top