
Donatien Kabuga
Umuryango wa Kabuga hamwe na IBUKA bavuze ku mwanzuro w’urukiko wuko ‘adashobora kujyanwa mu Rwanda Nyuma yuko urugereko rwa IRMCT (MICT) rukorera i La Haye mu Buholandi rwanzuye ko Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 “adashobora gukora urugendo”, umuryango we uvuga ko “wiruhukije”, mu gihe IBUKA yo mu Rwanda isaba ko uko amagara ye ameze biramutse bihindutse yakoherezwa mu Rwanda. Urugereko ruburanisha rwa IRMCT,
rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa ICTR (TPIR), rwafashe uwo mwanzuro ku wa gatanu, nyuma y’impaka zari zimaze imyaka irenga ibiri hagati y’ubwunganizi bwa Kabuga n’ubushinjacyaha. Kabuga aregwa ibyaha birimo gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM bivugwa ko yari abereye perezida-fondateri. Imbere y’urukiko, Kabuga ibyaha aregwa yabyise “ibinyoma
umucamanza ukuriye iburanisha, Umunya-Scotland (Écosse) Iain Bonomy, yavuze ko nyuma yo “gusuzumana ubwitonzi”, urugereko ruburanisha rwemera ibimenyetso by’akanama k’inzobere zigenga, rukaba “rwanzuye ko Bwana Kabuga adashobora gukora urugendo rwo kujyanwa mu Rwanda”.

Donatien Kabuga, umwe mu bana ba Kabuga,
Birumvikana ko twabyakiranye na soulagement nyinshi nyuma y’imyaka ya menace yo kumwohereza mu Rwanda. Twabyakiranye kandi n’icyizere yuko Umubyeyi wacu ufite imyaka ikabakaba 93 ibihugu abana be turimo by’ino mu Burayi bizemera kumwakira vuba nkuko abacamanza babisabye.
Philibert Gakwenzire, umukuru w’ishyirahamwe IBUKA ry’abarokotse jenoside mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru kuri telefone ko bamenye icyo cyemezo cyafashwe n’abacamanza ko Kabuga adashobora gukora urwo rugendo, ariko asaba ko “igihe byagaragara ko yakora urwo rugendo” yarekurirwa mu Rwanda “nkuko ubushinjacyaha bwari bwabibagejejeho”
Mbere, muri Kamena (6) mu 2023, Gakwenzire yari yabwiye itangazamakuru ko IBUKA yatunguwe kandi ishegeshwa kurushaho
n’icyemezo urukiko rwari rwafashe icyo gihe ko Kabuga adashobora gukomeza kuburanishwa kubera ko amagara ye ameze nabi.
Abashinjacyaha hamwe n’u Rwanda bari bakomeje gusaba ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda nk’igihugu avukamo kandi cyonyine kugeza ubu cyemeye kumwakira nyuma yuko urukiko rutegetse ko arekurwa by’agateganyo kuko amagara ye ameze nabi.
Umuryango wa Kabuga hamwe n’abunganizi be bo bakomeje kuvuga ko kumwohereza mu Rwanda byahonyora uburenganzira bwe ndetse ko biteje inkeke ku mutekano we.

Menya ngo Ni ibiki bindi biri mu mwanzuro w’urukiko?
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko mbere rwari rwarumvikanishije ko rushobora gusaba leta y’u Rwanda kurugezaho impamvu shingiro ku kuba Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda, ariko ruvuga ko ubu “si ngombwa” ko u Rwanda ruzitanga kuko icyemezo gishingiye ku kuba “Kabuga adashobora gukora urugendo rwo kujyanwa mu Rwanda”, atari niba u Rwanda ari igihugu gikwiye yarekurirwamo.
Rwongeyeho ko ubwo ari bwo rwajyaga gusuzuma niba u Rwanda rwashobora kwita kuri Kabuga mu buryo bukwiriye no kumuha umutekano cyangwa rukiga niba kurekurirwa mu Rwanda byahonyora uburenganzira bwe cyangwa bikaba binyuranyije n’amahame shingirio y’urukiko cyangwa amategeko yarwo.
Inzobere zinyuranye ziyambajwe n’urukiko zashingiye umwanzuro wazo ku bumenyi bwazo bwo mu rwego rw’ubuvuzi ku bijyanye n’amagara yo ku mubiri no mu mitekerereze ya Kabuga.
Urukiko rwavuze ko rwanyuzwe n’imyanzuro y’izo nzobere, ruvuga ko ishimangira ibikubiye mu masuzuma yakozwe n’itsinda ry’abaganga bita kuri Kabuga aho afungiye muri gereza y’urukiko i La Haye (The Hague) mu Buholandi.
Urukiko rwongeyeho ko rwanasuzumanye ubwitonzi niba ibyago ku buzima bwa Kabuga byaterwa no gutwarwa mu ndege “bishobora koroshywa bihagije” kuburyo yashobora kujyanwa mu Rwanda.
Nk’urugero, aramutse “atwawe mu mbangukiragutabara [ambulance] yo mu kirere igendera ku butumburuke bwo hasi cyane”, ndetse urugendo rukabaganywamo ingendo ngufi nyinshi zirimo n’iminsi yo kuruhuka, hagenda hasuzumwa uko amerewe mu rugendo akanitabwaho n’abaganga bamuherekeje no kumuha umwuka wo guhumeka wa ‘oxygen’ igihe bicyenewe.
Ariko urukiko rwemeye ibikubiye muri raporo y’inzobere Dr Gert Muurling, yashyizweho n’urukiko, yavuze ko n’iyo izo ngamba zafatwa, “zagabanya” gusa ku kigero runaka ariko mu buryo budahagije ibyago ku buzima bwa Kabuga.
Dr Muurling ashimangira ko byanze bikunze “habaho” ingaruka ku rwungano rw’amaraso rwa Kabuga no ku bihaha bye igihe yaba agiye mu ndege, nubwo ubukana bwabyo budashobora kumenyekana mbere y’igihe.
Kuva muri Kamena (6) mu 2023, urukiko rwari rwanzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa, rushingiye kuri raporo y’inzobere mu buvuzi zashyizweho n’urukiko, zavuze ko ubuzima bwe butatuma ashobora kwitabira urubanza mu buryo bwa nyabwo, kandi ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mitekerereze” bwa Kabuga “bwagabanutse”, akaba yari afite n’ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).
Urukiko rwanavuze ko umwanzuro warwo wo kutamurekurira mu Rwanda rwawushingiye no kuri raporo nshya z’abaganga bo kuri gereza y’urukiko, zigaragaza ko “ubuzima bwo ku mubiri no mitekerereze bwa Kabuga bwazambye cyane mu mezi abiri ashize”, akaba ubu agendera mu igare ry’abamugaye ndetse ahanini agahora ku bitaro.
Rwavuze ko koherezwa mu Rwanda kwe “byateza ibyago bigaragara kandi bikomeye ku buzima” bwe ndetse ko “gutegeka ko arekurirwa mu Rwanda” binyuranyije n’inshingano y’urukiko yo kumwitaho, “nibura igihe nta kubyemera kwe guhari”.
Urukiko rwavuze ko nyuma yuko ibihugu bibiri birimo abo mu muryango wa Kabuga byombi byanze ubusabe bwuko abyoherezwamo, Kabuga arimo gushakishiriza mu bindi bihugu bibiri ngo abe ari ho yarekurirwa by’agateganyo – ko ingorane mu kubona igihugu arekurirwamo “mu buryo butekanye zidashobora kuba impamvu yo guhonyora inshingano y’urugereko yo kumwitaho”.
Urukiko rwongeyeho ko ikibazo cyo kubona igihugu Kabuga yarekurirwamo by’agateganyo atari rwo rwagiteye, ruvuga ko Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kashyizeho urwo rugereko n’inkiko zarubanjirije “kadateganyije irekurwa ry’abantu badashoboye gusubizwa mu gihugu cyabo cy’ubwenegihugu [bavukamo]”.
“Urugereko ruburanisha rwizeye ko amahanga azakosora iki kiburamo, cyateje ingorane ku bantu benshi barekuwe.
bakunzi mwese mukunda uru rubuga ndabasuhuje cyane, ahangaha nzajya mbasangiza amakuru adasanzwe nawe uhawe ikaze ku kwa ndika