Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Dr. Bizimana Jean-Damascène, yanenze icyemezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, IRMCT, cyo kutohereza Kabuga Félicien mu Rwanda.

Dr. Bizimana Jean-Damascène

Minisitiri Bizimana yanenze icyemezo cy’urukiko rwa Loni cyo kutohereza Kabuga mu Rwanda Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yanenze icyemezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, IRMCT, cyo kutohereza Kabuga Félicien mu Rwanda. Abacamanza ba IRMCT bayobowe na Iain Bonomy ku wa 14 Ugushyingo 2025 basobanuye ko bashingiye kuri raporo z’abahanga barimo abaganga no muri kasho Kabuga afungiwemo, basanze uyu Munyarwanda atashobora kugendera mu ndege imucyura mu Rwanda kubera ko arwaye kandi urugendo ari rurerure.

Aba bacamanza bagaragaje ko bitewe n’iyi mpamvu, Kabuga azakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe atarabona ikindi gihugu cyemera kumwakira.

Ubushinjacyaha bwa Loni bwari bwasobanuriye uru rwego ko Kabuga yashobora kugera mu Rwanda mu gihe yaba aherekejwe n’abaganga, kandi ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu gihe azaba ari i Kigali nk’uko ubw’abandi bose bwubahirizwa.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nubwo icyemezo cy’uru rwego cyo kudacyura Kabuga mu Rwanda kitumvikana, dosiye ya Kabuga utakiburanishwa kuva muri Kanama 2023, ishimangira umutwaro w’amateka uri ku mutwe w’abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo ngo bunge ubumwe n’abandi Banyarwanda.

Ati “Binyuze muri iki cyemezo kitumvikana, isomo rikomeye ry’amateka rikomeje kuremerera abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo, ngo bajye muri gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yatanze urutonde rurerure rw’Abanyarwanda bagize uruhare mu gutegura jenoside, barangije ibihano n’abagizwe abere ariko ibihugu bifuje ko byabakira bikabanga, bamwe muri bo bagapfira aho bari bafungiwe, bagashyingurwa mu ibanga.

Muri abo harimo Protais Zigiranyirazo wapfiriye muri Niger muri Kanama 2025, umurambo we ugatwikirwa mu Bufaransa mu ibanga nyuma y’aho Meya w’Akarere ka Orléans, Serge Grouard, yanze ko ashyingurwa mu irimbi rinini ashingiye ku mateka mabi yaranze uyu Munyarwanda.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko icyemezo cya IRMCT cyo kutohereza Kabuga mu Rwanda kitumvikana

Kabuga Félicien

Kabuga azakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe atarabona ikindi gihugu kimwakira

Leave a Comment

Scroll to Top