
Menya amateka n’inkomoko y’umunsi mukuru wa Noheli, Ese wizihiza umunsi mukuru wa Noheli?

Tariki ya 25 Ukubuza ni umunsi abakristo bose bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu wavutse kugira ngo acungure abanyabyaha. Abakristu bose bahurira mu rusengero kugira ngo bashyire izina rya Kristu hejuru wabacunguye. Gusa nubwo hari ibihugu bimwe bifata uyu munsi nk’umunsi ukomeye hari ibindi biwufata nk’umunsi usanzwe w’akazi.
Kuri ubu abakristu benshi bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa “Noheli” wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza n’abatari bake ku isi. Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”. Abantu benshi bakunze gukoresha ijambo “Xmas” nk’impine ya Christmas. “X” ikaba yaratangiye gukoreshwa nk’impine ya Christ mu kinyejana cya 16.

Ese Bibiliya ivuga iki ku ivuka rya Yesu?
Iyo usomye Bibiliya nta hantu na hamwe usanga ko Yesu kristu yavutse tariki ya 25 ukuboza ndetse nta naho bavuga ko abakristu bakwiriye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Iyo usomye muri Matayo1:18-25 hatugaragariza uko kuvuka kwa Yesu byagenze. Haragira hati “Kuvuka kwa Yesu kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora babona afite inda y’Umwuka Wera. Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa, akibitekereza MaLayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati Yosefu mwene Dawidi witinya kurongora umugeni wawe Mariya kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.
Azabyara umuhungu uzamwite Yesu kuko ari we uzakiza abantu ibyaha byabo. Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, azitwa Imanweli, risobanura ngo Imana iri kumwe natwe. Nuko Yosefu akangutse abigenza uko Marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu amwita Yesu”.