Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Gufungurwa kw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, ntibivugwaho rumwe

U Rwanda, RDC na AFC/M23 ntibavuga rumwe ku gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Mu biganiro byabereye i Paris mu gihugu cy’ubufaransa byibanda ku mutekano mu gihugu cya Congo Kinshaka, hagarutswe cyane ku gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko iki kibuga kigomba gufungurwa mu minsi micye hagamijwe ko gikoreshwa n’indege zikora ibikorwa by’ubutabazi gusa, zikeneye kugera ku bafashwe bugwate n’intambara.

Nyuma yo gutangaza ibyo, hakomeje kumvikana kutavuga rumwe kuri ubu busabe bwatangajwe nk’icyemezo cyamaze gufatwa.

AFC/M23 inagenzura iki kibuga ubu, yavuze ko ubu busabe bw’Ubufaransa bwo gufungura Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma buwugize mu gihe kidakwiye.

AFC/M23 yasohoye, yagize iti: “Icyo gikorwa cyagombye kureberwa mu rwego rw’ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

AFC/M23 kandi yongeyeho ko umutekano muri ako gace ubu uhungabanywa n’ibitero bya drone bigabwa ubutitsa n’ingabo za Leta ya Congo bigahitana ubuzima bw’abantu, bigasenya ibikorwa remezo ndeste bikanangiza indege z’ubutabazi ziba zitwara imfashanyo zo muri Walikale na Minembwe.

Nduhungirehe avuga udashobora kuvuga ibikorwa by’ubutabazi wirengagije ibikorwa bijyanye n’umutekano

AFC/M23 ikomeza ivuga ko nta kibazo cy’ubutabazi kiri muri Goma kuko “abaturage bose bimuwe n’intambara ubu basubiye mu byabo Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yahamagariye u Bufaransa “kutagwa mu mutego w’imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z’ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaza intwaroirushaho kugira imbaraga, harimo n’iy’umutwe wa FDLR”.

AFC/M23 isoza ivuga ko Ubufaransa bugomba kwirinda igikorwa cyose cyangwa imyitwarire yose ishobora kwibutsa abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari amateka mabi y’u Bufaransa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubwo abanyamakuru babazaga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe icyo avuga kuri iyo nama, yashimiye Ubufaransa ku gitekerezo cyiza bagize cyo gutegura inama igamije kugarura amahoro n’ibikorwa by’ubutabazi muri DRC.

Ku bijyanye no gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko bisaba ibiganiro n’ubwumvikane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, kandi ibyo biganiro birimo gukorwa i Doha.

Yongeyeho ko Ubufaransabudashobora gufungura ikibuga cy’indege kandi anagaragaza ko kuba abafite icyo kibuga ari bo AFC/M23 bataratumiwe muri ibi biganiro, bigoye ko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Nduhungirehe yasobanuye kandiko u Rwanda rwo rurajwe ishinga no kureba ko ibikorwa n’ibyemezo bifatwa biba bikurikije amategeko.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko ibyemezo bifatwa biba bikurikije inzira y’ibiganiro byemewe n’amategeko, kuko ari ho Leta ya RDC na AFC/M23 baganira bashaka ibisubizo kuri ibi bibazo.

”Ni muri urwo rwego, ibyo byose bigomba gukorwa mu bufatanye n’abo bireba harimo n’inzego zifite mu biganza ikibuga cy’indege cya Goma.”

Leave a Comment

Scroll to Top