Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Hilde Cannoodt ari kumwe na bamwe mu babyinana na we mu itorero Inganzo Ngari, Umubiligikazi wakunze imbyino gakondo z’u Rwanda bigatuma aza kuhaba

Murabona ukuntu Umuco Nyarwanda ari mwiza?

‘Dore wa muzungu w’umubyinnyi’ – ni amagambo wumvana bamwe mu bamubonye mbere cyangwa bumviseho inkuru ye, iyo bongeye kumubona arimo kubyina mu itorero gakondo abamo.

Ni Umubiligikazi w’inzobere mu bijyanye n’imbyino nyinshi zo ku isi.

Hilde Cannoodt avuga ko yakunze bidasanzwe imbyino gakondo zo mu Rwanda, akiga uko zibyinwa, akabimenya, ubu akaba ari umubyinnyi muri rimwe mu matorero akomeye rikorera i Kigali.

Hilde yaje gutura kuva mu Rwanda mu 2018 kandi “mu byatumye nimukira hano harimo urukundo rw’imbyino gakondo za hano”, nk’uko abivuga.

Agira ati: “Muri Nyakanga (7) 2016 ubwo nazaga mu Ubumuntu Festival mu Rwanda, nongeye kubona imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndazikunda rwose, niyemeza kwimukira hano, nkigira ku isoko”.

Imbyino gakondo z’Abanyarwanda ni kimwe mu biranga umuco bahuriyeho.

Abagore babyina bashayaya, bateze amaboko kandi bakaraga umubyimba.

Abagabo bakora amasibo y’intore bakabyina bataraka, bakaraga ijosi, umugara ku mutwe, icumu n’ingabo mu ntoki, kandi bivuga ibigwi.

Imbyino nyarwanda zirimo amoko atandukanye nka;

  • Umushagiriro
  • Ikinyemera
  • Igishakamba
  • Intwatwa
  • Imbyino y’icumu
  • Umuhamirizo w’Intore
  • Imparamba n’izindi

Abashakashatsi ku muco n’imbyino Nyarwanda ntibazi igihe nyacyo zaba zaratangiriye, gusa bahuriza ko zifite imizi kuva cyera cyane mu muco w’Abanyarwanda.

Mu gitabo “Introduction à la danse rwandaise traditionnelle cyo mu 2002 cya Jean-Baptiste Nkulikiyinka avuga ko mu kinyejana cya 18 ari bwo “imbyino zatangiye kumurikwa ibwami mu buryo buteguye kandi bwitojwe, nko mu gihe cyo kumurika inyambo” ku gihe cy’ingoma ya Yuhi Mazimpaka.

Hilde ni muntu ki?

Hilde Cannoodt ni inzobere mu bijyanye n’imbyino (choreography) no kuvanga imbyino zitandukanye mu buryo bwa gihanga, avuga ko afite inararibonye y’imyaka 20 nk’umubyinnyi ndetse n’umutoza w’imbyino z’ubwoko butandukanye.

Mu mbyino avuga ko atoza harimo izizwi nka;

  • ‘Contemporary dance’
  • Imbyino zo muri Afurika y’iburengerazuba
  • Imbyino gakondo zo mu Buhinde
  • Imbyino zo mu Misiri
  • Imbyino z’amoko y’abantu bo muri Amerika,
  • Ballet na Jaz

Hilde ni inzobere mu mbyino z’amoko y’abantu atandukanye muri Afurika, i Burayi, Aziya na Amerika

Hilde kandi ni umwarimu utoza Yoga umaze igihe kirenga imyaka 10 abikora.

Uyu mubyinnyi yakoze ubushakashatsi n’ubushyinguramakuru ku murage w’intore z’u Rwanda, abusohora mu 2023 mu nkuru mbarankuru (documentary) yise ‘the legacy of Intore’, yakoranye na Thomas Bazatsinda, umwe mu ntore nkuru wahoze ari umutoza w’itorero ry’igihugu.

Intangiriro ni ubukwe bwa se

Bwa mbere Hilde agera mu Rwanda – bwari ubwa mbere ageze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko abivuga, hari mu 2006. Yari aje mu bukwe bwa se wari ugiye gushyingirwa n’Umunyarwandakazi.

Ati: “U Rwanda [icyo gihe] rwari rutandukanye cyane n’urwa none, nagize ibihe byiza bitangaje.”

Avuga ko icyo gihe habaye umuhango wo gusaba, ko se yashakiwe ‘umubyeyi’ w’Umunyarwanda akamusabira umugeni mu misango y’ubukwe.

Hilde avuga ko uyu muhango wo gusaba – ari na wo yaboneyemo bwa mbere imbyino gakondo z’Abanyarwanda, wamutangaje cyane.

Ati: “Byari ibintu byiza cyane guhura n’umuco w’u Rwanda muri ubwo bukwe, kandi gukunda u Rwanda n’imbyino zarwo byahereye icyo gihe bigenda bikura, kugeza amaherezo nimukiye hano kandi sinigeze mbyicuza kuko nkunda iki gihugu cyane.”

Nyuma yo kwimukira mu Rwanda, Hilde yabanje gufata amasomo yihariye yo kubyina kinyarwanda, amaze kubimenya atangira kubyina mu itorero Intayoberana, nyuma ajya mu itorero Inganzo Ngari, rimwe mu matorero y’imbyino gakondo manini mu Rwanda.

Scroll to Top