
Imbeba nazo zirivuga cyane, Imbeba yaraye mu muheno. Iti ngiye kubaza ibyo! Iyikoma ijanja. Iheruka gukoma ejo. Yigira mu Cyibumba kwa Nyamurinda. Kwirira uduhirivi two mu rubingo.
Rwikubira ikubije umurama
Urwa gituza,
Ni igituna cy’ifigi:
Ntikangwa n’inzu y’insoko
Igira amenyo y’urugaga,
Mu rugamba rw’iz’intaza.
Zikabana n’injorojoro,
Zajaganyiriza mu musego
Zikabuza abantu gusinzira.
Zitura ku mbariro
Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
Izo mbeba zihuje imikaka,
Aho no gukubagana zirabizi!
Zibasiye mwene Ruhaya
Zimubuza guhumeka:
Agiye guhindukira,
Zimugira umugambi
Wo kumugaragaza ho inguma.
Zirimo iy’inyurizi,
Ihinda iva mu gisenge;
Amenyo irayakubira
Imutebeza imikaka
Mu kirenge cy’ibumoso
Imaze kugitangaza
Yihuta ivuga ibigwi,
Iti « uw’inkuba ya Rufigi
Muraze mumurore
Ntagitera umugeri!
Ubwo musanga adaciye
Sintahe mu muheno!»
Zigwiza isahaha
Zigumya kujwigira.
Zikabamo iy’injorojoro
Ihinda iva mu gishanga,
Ntiyarushya ijajaba
Yazirushaga kwisha imikaka
Ihangiye mu birenge,
Amano iyatera ibibaru
Umenya ngo arwaye urubara!
Igaruka yirahira
Iti « uw’inkuba izira amabano
Muraze mumurore
Ubwo musanga adaciye
Simparagate ibyahi!»
Abicaye mu kirambi
Bumva imbeba z’ifigi
Urwo rugo zirwigabije
Na we Rwakabwa asohotse
Ubwoba bumusaragiza,
Asanga inkike y’epfo;
Ahura n’iy’urutaza
Imutanga ku mugende
Imuciramo ay’imigera.
Yose agasa n’ingembe!
Ntiyarushya agomborwa,
Iyamugeza mu mirundi
Abura imirindi yo guhunga,
Ihuta kumwesa ku mpama
Iti « uwa rutavutsa imikaka
Imbeba zikaragata umwite,
Uwanjye muze mumurore
Aho atermbye igicuri
Munsi y’igicaniro!
Ubwo musanga adaciye
Singere mu ikaniro!
Abasigaye mu cyezi
Barimo shebuja w’ubwoba
Ashinguye guhunga
Ahura n’iy’itorero
Izirusha zose amatama manini,
Ikagira imikaka idakuka;
Iyimukoza mu birenge,
Agiye gukandagira
Asyonyorwa n’imisenyi,
Yesa inkokora hasi
Igaruka yirahira
Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
Intore z’imbeba zakoranye
Dore aha atembye igicuri!
Ubwo musanga adaciye
Integano sinyibuze,
Sinzarye amacwende!»
Zisizanira mu muryango
Zumva usigaye mu nzu,
Ko akomeza guhumeka:
Imbeba zirakorakorana
Izindi zikwirwa iyo nzu!
Nyirazo ihanika kujwigira
Ihagaze hejuru y’urusika
Uwo zisanze mu kirago,
Ati « iryavuzwe riratashye!»
Haduka iy’amanga make,
Ikarusha izo mbeba amaboko
N’amarere ikayagira,
Yigize ikibumbe,
Ikazirusha n’icyaha
Cyo konona amasimbo!
Ihinda ituruka mu isapfu,
Ibanza gusenya iyo nzu,
Ihingutse ku mugamba
Isandaza ibisabo,
Iheranga n’ibicuma
Ibiceka ku ruhimbi,
Igikuba kiracika,
Akangurwa n’ubwoba!
Intoki zihura n’amenyo
Y’iyo figi y’imbeba
Iziremera intambara:
Ihangira mu bikonjo,
Ikuramo inzara zose
Imuharisha intwaro.
Ibonye ko ihimbawe
Igaruka yirahira
Iti « uw’urutaza rutimirwa,
Rutabuzwa ku mirara,
Uwanjye muze mumurore,
Ubwo musanga adaciye
Singere ku bucabari!»
Zibonye umutezi,
Ahingukanye igifuma,
Zigiciramo urutezo
Na we zimubuza gutaha!
Zatanyije injangwe
Ntizikigera no mu bihuru;
Zateye urusakwe,
N’imirizo yakunze
Ziba inkaragatabyahi!
Rubanguka ijya mu kigega
Ruvuzo ruvunga umurama,
Rutanena umutindi,
Rudacira ubucabari
Rudahararukwa ikaniro,
Ruti rwasa amacwende.
Rudacikirwa n’umushushwe,
Rwa Nkumbuyamashaza
Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
Isokoza ubwanwa bw’ishaka
N’ubwinyo butukura.
Izina yatorewe n’umwisi
Yitwa inkuba yesa ku muheno!

Guhamiriza bya Kinyarwanda
Ibyivugo by’abagabo (II)
1.Inshongore ikaraga ababisha ku ndekwe,
Umuhungu Rwanga kugarama.
2.Intamati itikura mbere y’ ingabo,
Ngarambe badahiga,
Ndi Suzuguza abo twagiye gusohoza.
3.Inyamibwa ikwiye Musinga,
Ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w’urusobe.
4.Ndi Bitsindika inkumi bya Rucogoza,
Ndi uwo umwami akunda gutuma mu Rukandamuheto.
5.Ndi icyamamare cy’umutwe,
Ndi rulirimbwa mu mahina rwa Nyilimbirima.
6.Ndi icyago cya Rutagungira,
Ndi umuhungu ndi umuzira guhunga.
7.Ndi impalirwa mihigo, ndi rwijutamihigo,
Ndi rubambiranangabo, ndi ruvukanwa rw’umugabo.
8.Ndi inyamibwa baratira umugabe,
Rukaragandekwe, ndi umugabo ugaragara ku rugamba.
9.Ndi inyamibwa idakemwa, imyambi itagorama,
Ndi inzovu y’imilindi, sinkura ibirenge nshyikirana n’ingamba,
Ntwara kebamubili.
10.Ndi Mudashyikirwa n’abashaka ibishahu,
Ndi ruzimizambuga rwo mu nziza,
Ruzindurwa no gutsinda ababisha,
Ndi Rwamamara aho indinda zikotaniye.
11.Ndi Mugabo umenera intorewa Rukikantambara,
Sinsubizwa inyuma n’ababisha.
12.Ndi Munyuzangabo wa Rugango,
Ndi Manzi ihatse ibigarama.
13.Ndi Mutamu wa Rwasha,
Nanze gutamira nk’abakinzi b’ubwoba, inka tuzitereza iminunga;
Nateye icumu mu nshuro abagabo b’imbwa bakiyafashe mu ntoki,
Ndangamira inkwaya numva iyo imyambi ivugira.
14.Ndi Ngoga bavuga imbaraga, imbabazamahanga,
Ndi Rusanganirantambara.
15.Ndi Ngoga y’igikwerere, igikuba gicika, ndi Manzi y’abacu.
16.Ndi Nkaragaminega ya Rubimbulirangabo,
Abenshi ntibazi kurasana ku nkindi y’inka nk’inkuba ya Seshobore,
Niciye kwa Basebya.
17.Ndi Nkubito inesha ab’ahandi, ndi ruhimbaza abanyogeza.
18.Ndi Nkubito ilirimbwa mu bahizi;
Ruhindana iminega, rubabazantambara.
19.Ndi nyamuca aho batinya intwali zisalitse,
Ndi rubabazandongozi.
20.Ndi rubabaza igitero, ndi rucyaha abaganira, ku rugamba sintezuka.
21.Ndi rubimbura ahananiranye wa Simpunga,
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.