Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Ingendo z’ubwato hagati y’umujyi wa Dar es Salaam n’ikirwa cya Zanzibar zirahagarara ejo ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo igihugu kizaba kiri mu matora rusange.

Dar es Salaam ku cyambu bafatiraho ubwato bujya Zanzibar

Ingendo hagati ya Zanzibar na Dar es Salaam n’ingendo zijya n’iziva mu yindi mijyi zahagaritswe ku munsi w’amatora Abatanga izo serivisi, Azam Marine na Zan Fast Ferries, batangaje ko nta bwato buzaba bukora ku munsi w’amatora, ahubwo ko ingendo zizongera gukomeza ku itariki ya 30 Ukwakira.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibyo bigo byombi rivuga ko guhagarika ingendo bizafasha abaturage n’abakozi babo gutora nta nkomyi.

Ubusanzwe, ubu bwato butwara abarenga 10,000 buri munsi hagati ya Dar es Salaam na Zanzibar. Bamwe mu bagenzi basanzwe bakoresha ubu bwato bagaragaje impungenge kuri iki cyemezo. Mabrouk Hussein, usanzwe akorera kenshi uru rugendo hagati ya Dar es Salaam na Zanzibar yabwiye itangazamakuru ati:

“Birantunguye cyane. Kuki byakorwa gutya? Ese umuntu ukeneye kujya gushyingura cyangwa kwivuza bizagenda bite? Ntago ibi ari byo, bisa nkaho ari impamvu za politiki.”Kuki bibaye ubu? Si buri wese ushishikajwe no gutora.

Bisi zimwe zahagaritse ingendo

Kompanyi nyinshi z’imodoka zitwara abagenzi zatangaje ko zitazakora ku munsi w’amatora, by’umwihariko ingendo zijya cyangwa ziva i Dar es Salaam.

Bimwe mu byerekezo bizahagarara harimo Mwanza, Tarime, Kilimanjaro, Arusha, Tabora, Bukoba, na Kigoma.

Scroll to Top