Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

INSIGAMIGANI YIGIZE SYOLI, Uyu mugani baca ngo: “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigizeumushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose

 ni bwo bagira, bati: “Uno
mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga
(Byumba); ahagana mu mwaka w’i 1600.

Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka, akunda umuhigo, aba umuhigi w’umukogoto; akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi: nk’intare, ingwe, imbogo n’izindi. Abandi bahigi baza, kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati: “Nzijyana n’umuheto wanjye!” Umugore we yamugira inama yo gufatanya n’abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: “Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe
mupfa kwita abahigi!” Ati: “Uretse no kujyana umuheto n’aho najyana inkoni yanjye, nta nyamaswa yandinda!” Umugore agatererayo utwatsi ati: “Urambone!” Ariko
bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa
Syoli).

SYOLI Mo arasoma igitabo hano haha ahaha akatarabone ni ukuri mwabantu mwe

mo urabona ko anezerewe cyane

Agezeyo abwira sebukwe, ati: “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire, umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga
wenyine, kandi muzi uko rimeze; ati: “Ndetse n’abandi bahigi bamuraritse, arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe
ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize”.

Scroll to Top