
U Rwanda rwatashye icyambu cya Rubavu cyitezweho koroshya ubuhahirane na RD Congo
Minisitiri w’ibikorwa-remezo Jimmy Gasore, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe (hagati) n’Ambasaderi w’Ubuholandi Joan Wiegman, bataha icyambu cya Rubavu kuri uyu wa gatanu.
U Rwanda rwatashye icyambu cya Rubavu kiri ku kiyaga cya Kivu hafi y’umupaka iki gihugu gihana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Byitezwe ko iki cyambu kizoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’umuturanyi Congo bisanzwe bihahirana cyane ariko binafitanye amakimbirane ya politike.
Ubwongereza, kimwe mu bihugu byafashije mu kubaka iki cyambu, bwavuze ko kizagira akamaro nyako mu gihe amahoro yaba abonetse hakurya muri Congo.
Icyambu cyatashywe kiri ku kiyaga cya Kivu, nko mu ntera ya kilometero eshatu uvuye mu mujyi wa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ni icyambu byitezwe ko kizarushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo.
Byitezwe ko kizanoroshya igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, aho biteganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 700 ku mwaka, n’abagenzi bakabakaba miliyoni eshatu ku mwaka.
Jacques Niyonshuti, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko iki cyambu kije ari igisubizo ku ngorane bahuranaga na zo.
Yagize ati: “Twahuraga n’urujya n’uruza rw’imodoka ku mupaka, ubucuruzi bwacu bugatinda kuko gahunda z’ubucuruzi zitari zinoze. None igisubizo kirabonetse.”

Ubwongereza n’Ubuholandi biza ku isonga mu byateye inkunga uyu mushinga, witezwe ko uzagira uruhare mu iterambere ry’akarere.
Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, avuga ko igihugu cye gishyigikiye cyane imishinga nk’uyu igira uruhare mu buhahirane bw’ibihugu.
Gusa, avuga kuri iki cyambu cya Rubavu, Thorpe yavuze ko uruhare nyarwo ruzagaragara mu gihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.