Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Karasira Aimable: Amafranga Ya Karasira Agera Kuri Miliyoni 45 Yarafatiriwe

Mu Rwanda bamwe mu bahoze bunganira Aimable Karasira Uzaramba babwiye abanyamakuru ko ubushinjacyaha buri kwica amategeko ku bushake bwanga ko yunganirwa.

Karasira arasaba ubushinjacyaha kurekura amafaranga ye yafatiriwe kugira ngo abashe kwishyura abanyamategeko.

Avuga ko amafranga ye yafatiriwe akabakaba muri miliyoni 45 z’amanyarwanda. Agiye arimo ibyiciro nk’amanyarwanda n’amadevize kuko hari amadevise agera 11.000 by’amadolari ndetse n’andi abarirwa mu 17.000 by’amayero.

Avuga ko amwe yayakoreye ayandi ari impano z’abantu batandukanye.

Mu kwezi kwa Gatanu Karasira yandikiye ubushinjacyaha bukuru atanga uburenganzira bwo kwishyura abanyamategeko Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema mu rubanza bagombye kuzamwunganiramo ku byaha aburanamo n’ubushinjacyaha.

Ubwishyu bw’aba banyamategeko nk’uko Karasira yabyanditse bugomba guturuka ku mafaranga ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha. Mu gisubizo ubushinjacyaha bukuru bwahaye Karasira bwisunze itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha, bumwibutsa ko riteganya ko ifatira riba rigamije kwambura by’agateganyo umutungo ukomoka ku cyaha kivugwa muri iryo tegeko uregwa agikurikiranyweho, mu gihe urubanza rukiburanishwa.

Mu ibaruwa yandikiye Karasira, Madamu Angelique Habyarimana, umushinjacyaha mukuru amukurira inzira ku murima. Akamumenyesha ko nta burenganzira afite ku mafaranga yafatiriwe kugeza igihe bizagenwa ukundi n’inzego zibifitiye ububasha.

Karasira mu Rwanda

1 thought on “Karasira Aimable: Amafranga Ya Karasira Agera Kuri Miliyoni 45 Yarafatiriwe”

Leave a Comment

Scroll to Top