
Andy Bumuntu amaze iminsi agiye gukora kuri Kiss FM aho ari gukorana na Sandrine Isheja
mu kiganiro ‘Kiss Break Fast’ cya mu gitondo mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss.’

Ifoto ya Andy Bumuntu
Inkweto Andy Bumuntu aherutse kujyana mu kiganiro zikomeje gutaramirwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasohotse amafoto yafotorewe muri studio za Kiss FM, aho uyu muhanzi asigaye akora.
Ni inkweto uyu muhanzi yaserukanye mu kiganiro ‘Break fast with the stars’ aho Andy Bumuntu na Sandrine Isheja buri wa Gatanu w’icyumweru batumira umuntu w’icyamamare bakagirana ikiganiro.
Nyuma yo gufata amafoto y’uko bari mu kiganiro bambaye ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga, inkweto za Andy Bumuntu zakomeje kuba ikiganiro cya benshi batunguwe n’uko zasaga.
Uwitwa Ineza Golden yagize ati “Iyi nkweto ya Andy Bumuntu yatumye crush nari mufitiye ishira.”
Uyu kimwe n’abandi benshi bataramiye kuri Andy Bumuntu bamushinja kutita ku nkweto ze, uwitwa Mwizerwa Chalbert we yagize ati “Ubu iyo azitera umuti byari kumutwara iki?”

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.