Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Kwita ahantu umurage w’isi bisobanuye iki? – Ibisobanuro by’inzobere Kanyamibwa

Dr Sam Kanyamibwa ni inzobere mu kubungabunga ibidukikije ikuriye ikigo ARCOS Network

Mu gihe cy’umunsi umwe, u Rwanda – igihugu kitagiraga ahantu hari ku rutonde rw’ahagenwe nk’umurage w’isi ubu rufite hatanu (5) nyuma yo kwemeza Parike ya Nyungwe kuwa kabiri, kuwa gatatu hemejwe inzibutso enye za jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero.

By’umwihariko kuri Parike ya Nyungwe, inzobere mu kubungabunga ibidukikije ivuga ko ari ikimenyetso cy’umuhate u Rwanda rushyira mu kurengera ibidukikije.

Sam Kanyamibwa umukuru w’ikigo kitegamiye kuri leta gikora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije Albertine Rift Conservation Society cyangwa ARCOS Network, mu nyandiko, yasubije abanyamakuru bimwe mu byo abantu bakwibaza ku kwemeza ahantu runaka mu murage w’isi, n’umwihariko kuri parike ya Nyungwe.

Icyi cyemezo gisobanuye iki?

kanyamibwa Mbere na mbere iki cyemezo cyo gushyira ahantu runaka ku rutonde rw’imirage y’isi bisaba ko aho hantu haba ari umwihariko ndetse hakagira agaciro mpuzamahanga kandi kadasanzwe ku rwego rw’isi yose. Ntawabura kongeraho ko ubu ha hantu bamwe bari bazi ko ari ah’agaciro gakomeye, ubu noneho byemejwe ku mugaragaro n’isi yose ko hafite umwihariko.

Iki cyemezo gifatwa hagendeye ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO (yashyizweho umukono i Parisi ku wa 23 Ugushyingo 1972) asesengura koko, ko aho hantu hujuje ibisabwa na yo. Iki kikaba icyemezo cy’amateka giha urwego rwanditswe (n’igihugu muri rusange) kumenyekana ndetse hakongererwa agaciro mu rwego rwo kuhabungabunga kimwe no kubyazwa umusaruro.

Kuki parike ya Nyungwe, ntibe wenda iya Akagera?

kanyamibwa Iyi pariki ibarizwa mu muhora wa Albert, agace kihariye mu gukungahara ku rusobe rw’ibinyabuzima. Nyungwe ikaba kandi rimwe mu mashyamba ashaje kurusha ayandi muri Afrika kandi ikungahaye cyane cyane kubera urusobe rw’ibiyanyabuzima (ibimera n’inyamaswa) bihabarizwa.

Magingo aya iyi pariki ni indiri ya bimwe mu binyabuzima birimo bikendera muri Afrika no ku isi utapfa kubona ahandi. Ni ahantu hake cyane muri Afurika ndetse no ku isi wasanga amoko arenga 1468, muri byo hakaba n’amoko arenga 200 y’ibiti binini.

Muri Nyungwe harimo amoko arenga 200 y’ibiti binini, nk’uko Kanyamibwa abivuga

Iyi pariki kandi ifite umwihariko wo kugira amoko 13 y’ibisamuntu/maguge. Ni ngombwa gushimangira na none ko iri shyamba rikungahaye ku bwoko 317 bw’inyoni, amoko 75 y’inyamabere, amoko 34 y‘ibikeri n’imitubu, amoko 290 y’ibinyugunyugu, kandi muri ayo yose, hakaba harimo amoko menshi aboneka mu mohora w’ Albert gusa, ndetse no muri Nyungwe gusa.

Scroll to Top