Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Mu kwezi kwa Kanama (8) 2021, ubwo Kabul yafatwaga n’Abatalibani, isi yose yarebaga amashusho ateye agahinda y’Abanyafuganisitani bari benshi ku kibuga cy’indege, babuze iyo berekeza, buri wese ashaka uko yahunga igihugu.

Safi na Sammi mu munezero w’urukundo

Impuhwe no gutabara: Inkomoko y’urukundo hagati y’Umusilamu n’Umuyahudikazi, Mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington D.C., umugabo wahoze ari umusirikare w’ubuvuzi (Navy medic) witwa Safi Rauf yatangiye ubutumwa bwe bwihariye bwo gufasha inshuti n’abakozi bagenzi be bari bafungiwe mu gihugu cya Afghanistan.

Safi avuga ko atari azi ko muri urwo rugendo rwo kurokora ubuzima bw’abandi, ashobora kuhabonera urukundo kandi ko, nk’umugabo w’umusilamu, azakunda umugore w’umuyahudi, urukundo rwabo rukarenga imbibe z’amadini n’amateka y’amakimbirane.

Safi yagize ati: “Natangiye mfasha umuntu umwe, ntekereza ko ari ugufasha gake gusa, bitazaba ibintu byafasha abantu benshi. Ibyo byagenze neza, bituma mfasha undi, hanyuma undi. Bidatinze, byahindutse igikorwa kinini cyane, aho amagana y’abantu bari bari muri Afghanistan, natwe benshi turi i Washington dukorana tubafasha.”

Safi, wavukiye mu nkambi y’impunzi hanyuma akaza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri umusore muto, yaje kwisanga ari ku isonga ry’igikorwa cyihutirwa cyo gutabara abantu bari mu kaga. Muri ibyo bihe byari byuzuyemo umuvurungano n’igitutu gikomeye, ni bwo yahuriye na Sammi Cannold, umuyobozi w’ikinamico ukorera i New York, wari mu rugendo rwo gukora ibishoboka byose ngo arokore umuryango w’inshuti ye wari uheze i Kabul.

Sammi yasobanuye ko nta muntu n’umwe yari azi kandi yari ahangayitse cyane kubera umuryango w’inshuti ye wari uri mu kaga.

Yunzemo ati: “Rimwe nabonye inkuru kuri televiziyo ivuga ku itsinda rya Safi. Naramwandikiye musaba ubufasha, maze ambwira ko ikintu cyiza nashobora gukora ari ukujya i Washington nkifatanya n’itsinda rye nk’umukorerabushake.”

Uko ni ko Sammi yahise apakira umutwaro we, afata gariyamoshi yerekeza i Washington D.C., agezeyo asanga mu kigo cy’imirimo kirimo itsinda rinini rigizwe na benshi mu bahoze mu gisirikare.

Yagize ati: “Jyewe nsanzwe mba mu isi y’ikinamico. Ibyo nahasanze byo byari ibintu bitandukanye cyane kandi byari bishya kuri jye!”

Sammi wari umenyereye iby’ikinamico, ntiyari afite ubumenyi bwinshi ku bijyanye na Afghanistan, ariko yari afite ubumenyi bwihariye bwaje kugaragara ko ari ingenzi cyane mu buryo atatekerezaga.

Ibi abisobanura atya: Nari nsanzwe mfite ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu gucunga amakuru (spreadsheets) no gutumanaho. Ibyo byatumye mpinduka ushinzwe itumanaho mu itsinda. Ni nde wari kubitekereza mbere?”

Sammi na Safi mu munezero ku munsi w’ubukwe bwabo

Iby’ubutabazi byaje kubyara urukundo bite?

Sammi yakomeje avuga ko n’ubwo mu kigo bakoreragamo hari hari uruvange rw’imirimo n’ibihe byihutirwa bikomeye, hari ikindi kintu cyihishe cyarimo kuba.

Aribaza ati: “Ese hari harimo urukundo? Ntekereza ko igisubizo ari yego,” Sammi abivuga nta gushidikanya. Yibuka ko yigeze gushakisha ku rubuga rwa Google imyaka Safi afite kugira ngo amenye niba gukundana nawe nta kibazo byateza bijyanye n’imyaka yabo bombi.

Yagize ati: “Nasabye Google amakuru y’izina rya Safi n’imyaka ye kuko kubera akazi kenshi n’umunaniro wabona asa n’ukuze, nk’umuntu w’imyaka myinshi kurusha uko ameze ubu.”

Inzira yabo ya mbere ndende bagendanye yabaye saa cyenda z’ijoro, mu ijoro ryuzuyemo ubwoba n’umuhangayiko ukomeye, ubwo bari bategereje ko abantu bari batabaye banyura kuri bariyeri y’Abatalibani, …kugeza bageze ku Rwibutso rwa Lincoln.

Wari umunsi w’umunezero kuri bo

Sammi ati: ” icyo gihe byari ibintu bimeze nka filimi. Naribazaga nti: ‘ubu koko nzashakana n’uyu musore’? “

N’ubwo buri wese yiyumvagamo undi, ni nako ibibazo byamubanaga uruhuri ku bintu birimo umuco, amateka, imyimerere, inkomoko yabo n’ibindi. Muri ibyo byose, aba bombi baje kujya ku rubaraza rw’aho bakoreraga batangira kuganira bigera kure, ari naho basomaniye bwa mbere, ndetse urukundo rutangira gukura ubwo.

Safi yagize ati: “Sammi yashoboraga kumbaza niba nzamujyana iwacu, nkajya kumwereka umuryango kandi nanjye nkamubwira ko ibyo bidashoboka.”

Safi akomoka mu muryango w’aba isilamu bakomeye mu by’imyemerere, kandi nk’uko bisanzwe bigenda, umuryango we wari witeze ko ashaka umunyafuganisitanikazi, binyuze mu kurambagirizwa n’umuryango kuko ari ko umuco wabo ubiteganya. Nyamara uwo Sammi yakunze ni Umuyahudikazi, urwo rukaba ari urugamba rukomeye ku Rukundo rwabo.

Mu yandi magambo Sammi yavuze ko yabonaga Safi nk’umuntu wataye umutwe. Ngo ntiyiyumvishaka ukuntu Safi yakundana n’umuntu uba mu buhanzi, amakinamico n’imiziki, ariko ibyo byari nko gukabya inzozi kwa Sammi.

Safi ati naranyuzwe.” Yakomeje avuga ko yakuze arwana no kubaho no gushaka ubuzima, kandi ubu yishimiye kubona umukunzi mwiza.

Leave a Comment

Scroll to Top