Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Mu mbuto harimo vitamin C kurusha inyama, amata, amagi, ibinyampeke n’ibinyamisogwe byumye. Uwatungwa n’ibi ntarye imbuto, yarwara indwara z’injyanamuntu.

Imbuto zigomba kubanza ku meza no mu nda mbere ya buri gaburo,

 kuko zinezeza inzira z’ubwenge ari zo amaso, amatwi, amazuru, ururimi n’ikiganza. Ni ibyokurya, kandi zikaba ari n’umuti. Imbuto zikwiriye kubanziriza ibyokurya bya mu gitondo, cyangwa by’andi masaha, ariko tukamenya ko ari indyo yuzuye itagomba kuba imperekeza y’ibyokurya bindi byavuzwe.

Imbuto zitunze amazi, ni yo mpamvu zirinda icyaka. Zirimo isukari, abazirya bahorana intege. Zifite ibinyamafu, abazirya bagira imbaraga. Zigira fibres, abazirya bituma neza kandi ku gihe. Zituma vitamine C ikwirakwira neza mu mubiri, zica imyanda no gukura indurwe nyinshi mu maraso. Abazirya ntibarwara indwara ya goutte n’imitsi, kandi ntibarakazwa n’ubusa, cyangwa kurwara ibisebe byo mu nzira y’igogora. Zigira vitamin A na C, zigakingira kanseri. Zigira imyunyu ngugu ya potasiyumu, manyeziyumu, kalisiyumu, ubutare (fer). Imyunyu ifashe iya mbere mu gukoresha neza umubiri w’umuntu.

Potasiyumu ikoresha neza inzira zo kwihagarika, itera imihore y’umutima kugira imbaraga hamwe n’indi mihore, ni umuti w’umugongo n’impyiko. Impyiko zashegeshwe no kuziba k’utuyunguruzo twazo (glomélules), aho umuntu aba yarwaye indwara yitwa “néphrose”, ntizishobora kuyungurura potasiyumu neza cyangwa kwihanganira ibiribwa biyikizeho. Bimwe mu biribwa biyikizeho, ni nk’umuneke, …

Manyeziyumu irinda umunaniro, itera guhora ukeye, ikoresha neza imitsi yumva, imyakuro, imitsi y’umutima n’amara, ikoresha ibyo wariye bigahinduka imbaraga, iyo yiyunze na potasiyumu, fosifori. Igoboka mu kurema no gukomeza amagufwa n’amenyo, itera imbaraga mu ngirangingo fatizo, amakuru agatembera neza mu mitsi yumva, igatera imihore kwirambura vuba (kwinyakura).

Kalisiyumu itera kudahungabanywa n’akari ko kose mu mubiri, ikingira ibyuririzi, ikongerera imbaraga ubutaraga, igakingira indwara z’udukoko, irinda umutima n’imitsi y’imijyana, yoroshya amaraso, iminina amavuta mu maraso, igatuma plaquettes zikora neza, iraboneza kandi ikaruhura urusobe rw’imitsi yumva, igatuma umuntu yiyumvamo amahoro. (Les Délices du potager, p. 83-84).

Imbuto ni byo byokurya bitaruhije gutegura. Iyo uziriye, nta bisigazwa bibi bisigara mu mara no mu maraso. Bitewe n’uko zitera kwihagarika neza, zituma ibisigazwa n’imyanda yo mu maraso bisohoka. Zikoresha impyiko neza, zoroshya amara, zikayazibura, zikingira impiswi. Bitewe n’uko zikize kuri vitamin A na C, zirinda gusaza imburagihe, gushanyarara (artériosclérose), imitsi, kanseri, n’izindi ndwara.

Kurya imbuto bikingira guturika k’udutsi two mu bwonko no kugabanuka kw’imitsi y’umutima. Uko umuntu arya imbuto kenshi, ni ko aba yikingira kanseri yo mu myanya igogora, iy’ubuhumekero, no mu nzira zo kwihagarika. (Guide des aliments, vol. 1, p. 39).

Imbuto zikingira ubuzima, ni ibyokurya bikiza (aliments curatifs) bitagira umusimbura n’umwe, kuko zitera kwihagarika, zimara inyota, zitera kwituma neza, zitunga umubiri (vitalisants).

Icyitonderwa :

Igihe urya imbuto, ugomba gutoranya izeze neza, kandi zihiye neza, zikabanziriza irindi funguro.

Imbuto zitera kuryoherwa. Iyo zikoreshejwe urangije kurya (dessert), imbuto zishobora kuzibya amara, cyane ku barya amavuta menshi, ni byo nkomoko y’imyuka myinshi mu mara, no gutura imibe cyane. N’iyo uriye uri kunywa n’umutobe wabyo bishobora guteza iyo ngorane. (Claude Belou, les Délices du potager, p. 305).

Imbuto zo mu RWAGASABO

MUZIBONA MUTE MWESE?

Scroll to Top