Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Munezero Aline, uzwi nka Bijoux. yaba yarigeze gu kundana na Lionel Sentore

Lionel Sentore na Bijoux wo muri Bamenya bagiye gukora ubukwe

Ubwo umuhanzi Lionel Sentore, ubarizwa ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2021, havuzwe byinshi ku rugendo rwe bamwe bakabihuza no gukumbura ku ivuko, abandi bakabihuza n’imishinga ishimangira umubano we n’umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ruhando rwa sinema mu Rwanda, Munezero Aline, uzwi nka Bijoux.

Lionel na Bijoux baritegura kurushinga

Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y’imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda, mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

Lionel Sentore yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Mahoro Anesie, wagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 ndetse aza kumwambika impeta, ariko hadaciye kabiri umubano wabo urahagarara.

Munezero Aline (Bijoux) kandi na we yaherukaga kuvugwa mu rukundo hamwe na Abijura Benjamin, wanamwambitse impeta amusaba kumubera umufasha, muri Kanama 2020 gusa bidaciye kabiri na we baba baratandukanye.

Kuri ubu Lionel Sentore na Munezero Aline bakaba basangije imbaga ibakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ko biteguye kurushinga ku itariki 8 Mutarama 2022.

Scroll to Top