Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

NDARAHIYE Wowe ntiwajya mumaguru yanjye Wa musaza we Irari rirankwishe Murumuna wa Kanyombwa akoze ibara Bwa mbere ku isi abagurisha igitsina bemerewe ikiruhuko cy’ababyeyi gihemberwa, ubwishingizi, na pansiyo

Nagombaga gukora mu gihe nari ntwite inda y’amezi icyenda”, biravugwa na Sophie, umugore ukora akazi ko kwigurisha mu Bubiligi. “Naryamanaga n’abakiliya icyumweru kimwe mbere yo kubyara”.

Afatanya akazi no kurera abana be batanu – ibyo avuga ko “bikomeye rwose”.

Ubwo Sophie, wifuje ko tutamwerekana, yabyaraga umwana wa gatanu, yarabazwe kandi bamubwira ko akeneye kuryama akaruhuka nibura ibyumweru bitandatu. Ariko avuga ko ibyo bitashobokaga, kuko yahise asubira mu kazi vuba vuba.

“Sinari kubasha guhagarika kuko nari nkeneye ayo mafaranga”.

Ubuzima bwe bwari koroha iyo aza kuba afite uburenganzira bw’ikiruhuko cy’ababyeyi, kishyurwa n’umukoresha we.

Itegeko rishya mu Bubiligi – rya mbere rimeze gutya ku isi – ubu riramwemerera ibyo. Abagurisha igitsina bazajya bahabwa amasezerano y’akazi, ubwishingizi bw’ubuzima, ubwiteganyirize (pansiyo), ikiruhuko cy’ababyeyi n’ikiruhuko cy’uburwayi. Bivuze ko ako kazi kazafatwa nk’akandi kose.

Sophie ati: “Ni amahirwe kuri twe yo kubaho nk’abantu”.

Ihuriro ryitwa International Union of Sex Workers rivuga ko ku isi hari abakora akazi ko kugurisha igitsina bagera kuri miliyoni 52.

Mu 2022 ako kazi kavanyweho kuba icyaha gihanwa mu Bubiligi kandi ubu ni akazi kemewe mu bindi bihugu nka Turkiya na Peru.

Mu bihugu bimwe bya Afurika ibi ntibyemewe nk’akazi ndetse hariho amategeko abihana, mu bindi bihugu nko mu Rwanda, ubu nta tegeko ririho ribuza cyangwa ryemera uburaya nk’umwuga.

Itegeko rishya mu Bubiligi ni ryo rya mbere ku isi rihaye aka kazi uburenganzira n’amasezerano.

Erin Kilbride, umushakashatsi muri Human Rightst Watch agira ati: “Iyi ni intambwe nziza cyane tutarabona ahandi na hamwe ku isi kugeza ubu. Twifuza ko buri gihugu cyagana muri iyo nzira”.

Abanenga ibi bavuga ko ubu bucuruzi bubamo gucuruza abantu, uburetwa, ubugizi bwa nabi – ibyo itegeko rishya mu Bubiligi rivuga ko rizakemura

Julia Crumière wo mu kigo cyigenga ISALA gifasha abigurisha ku mihanda mu Bubiligi avuga ko iri tegeko “riteye inkeke kuko rihindura nk’akazi gasanzwe kandi ubusanzwe gahoramo urugomo mu miterere yako”.

Abakora ako kazi bo bavuga ko iri tegeko baritegereje imyaka myinshi ngo rize ribarengere.

Mel avuga ko yababaye cyane ubwo yahatirwaga gukoresha umunwa we ku gitsina cy’umukiliya atabishaka, mu gihe yari azi ko aho bakorera hari kuzenguruka indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati: “Amahitamo yanjye yari ugukwirakwiza iyo ndwara cyagwa kutabona amafaranga”.

Ati: “Amahitamo yanjye yari ugukwirakwiza iyo ndwara cyagwa kutabona amafaranga”.

Mel yatangiye aka kazi afite imyaka 23 – yari akeneye amafaranga, maze vuba vuba atangira kubona menshi atari yiteze. Yatekereje ko ari nka zahabu avumbuye, ariko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zatumye yongera gutekereza.

Mel ubu azaba afite amahitamo yo kwangira umukiliya cyangwa kwanga igikorwa runaka cyo mu mibonano yumva adashaka – bivuze ko azaba agenzura imikorere y’akazi ke kurusha mbere.

Ati: “Iyo aya mategeko aba ariho mbere nashoboraga gutunga urutoki madam [umukoresha we] nkamubwira ngo: ‘urimo guhonyora izi ngingo uku ni ko wakagombye kumfata”.

Scroll to Top