Rwanda: Papa Sava, Seburikoko… Urugendo rw’umwami wa byendagusetsa, ‘Seburikoko’ ni umuhanzi, umuririmbyi, umusizi, umukinnyi wa filimi, n’umunyarwenya ukomeye…ni ikimenyabose mu Rwanda. Ariko se, byagenze bite ngo uyu wize kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, akanaba mwalimu imyaka irindwi, abe icyamamare muri filimi n’imivugo?
Mu kiganiro n’abanyamakuru, aseka cyane ati: “Uko byagenze ibara umupfu…nubwo njye ndi muzima”.
“Nari mfite data, yari umukateshiste yandika indirimbo anacuranga korudero [accordion/accordéon] ariko nagize imyaka itanu atakibikora.
“Aho mvuka naho havukaga abahanzi bakomeye, nka Alexis Kagame ni uw’iwacu i Kiyanza, nkakura nyine mutekerezaho, baba bari mu gitaramo bakamugarukaho.
“Nkura rwose nanakunda cyane cyane igitaramo, za nyiramaritete za kera…”
Jenoside yabaye Garasiyani – uko asubiramo kenshi izina rye – yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ku Gisenyi, ariko irangiye kubera ubukene asubira mu wa gatandatu w’abanza.
Aha ni ho yatsinze irushanwa rye rya mbere ry’imivugo (poems/ poèmes), bamuhemba amakayi, amakaramu n’inkweto “najyanye muri secondaire”.
Yoherejwe kwiga i Rutongo, kuri kilometero 25 uvuye iwabo, bikamusaba buri munsi kuva mu rugo saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h) ngo adakerererwa amasomo.
Ati: “Aho naho natsinze mu mivugo bampemba televiziyo, amakayi, inkweto…bati ‘televiziyo se iwanyu mugira umuriro?’, ashwi nta wo, bati ‘iyi ni iy’ikigo.'”
Ariko bahise bamwemerera kumucumbikira akiga aba mu kigo atishyura, ibyo avuga ko ari “‘motivation’ ya mbere” ikomeye yari avanye mu mpano ye.
Yakomeje icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye i Ririma mu burasirazuba bw’u Rwanda aho avuga ko yakomeje gutsinda amarushanwa menshi y’imivugo, no kumenyekana.
Ati: “Narazamutse kugeza ubwo naje guhura n’abadepite bo muri Canada bampa ibitabo by’uriya witwa Shakespeare ndasoma, ariko nkahora no muri bibliothèque [isomero].”
Arangije ayisumbuye yagiye kwiga muri Kaminuza yigisha uburezi i Kigali yari izwi nka KIE, aho yize ubumenyamuntu, ubumenyi bw’isi no kwigisha.
Ikiganza cya Nyakubahwa
Avuga ko muri KIE yahasanze abahanzi bakomeye mu mivugo n’indirimbo, nka Danny Vumbi n’abandi.
Ati: “Rimwe rero Perezida Kagame yagombaga kuza gusura KIE, batoranya abazavuga umuvugo, mba uwa mbere.
“Mvuga umuvugo urarangira mbona Nyakubahwa arandembuje ati ‘uwo mwana aze andamutse’, ndagenda mukora mu ntoki.
“Abaza ‘recteur’ [umukuru wa Kaminuza] wacu, icyo gihe yari Mudidi Emmanuel, ati ‘aba bana se murabahemba?’ undi ati ‘oya ni abana b’ikigo ntitwabamenyereza gukorera amafaranga’, ati ‘uyu muze kumurebera agashimwe.'”
‘Sekaganda’ avuga ko bamuhaye 50,000Frw ariko atayitayeho cyane, ahubwo yamaze imyaka ahora atekereza “ku kiganza cya Nyakubahwa nakozemo”.
Ati: “N’umwaka ukurikiyeho yagarutse mu birori by’abarangije bwa mbere muri KIE, nabwo bati ni Garasiyani (uvuga umuvugo).”
Soundproof’ mu bitanda
2004 ubwo yari akiga muri KIE avuga ko ari wo wabaye umwaka w’impinduka, u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 “jenoside yakorewe Abatutsi”, byari igihe gikomeye ariko cyabaye n’amahirwe kuri we.