Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Paul Rusesabagina atanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, umutwe wa sena, ku itariki ya 21 Gashyantare (2) mu 2024

Nafungiwe mu ibagiro mu Rwanda’ – Rusesabagina abwira komite y’inteko y’Ubwongereza

Paul Rusesabagina unenga ubutegetsi bw’u Rwanda yabwiye Komite y’Uburenganzira bwa Muntu ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishingamategeko y’Ubwongereza ko yafungiwe “mu ibagiro” mu Rwanda, kandi ko nta bwisanzure n’ubutabera bubayo.

Iyo komite y’uburenganzira bwa muntu muri sena y’Ubwongereza yamubajije bijyanye n’amasezerano y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza. Abagize iyo komite bashakaga kumenya ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye, nubwo Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu mu 2023 rwanzuye ko u Rwanda rudatekanye.

Icyo kiganiro cyo ku wa gatatu nimugoroba, yatanze mu buryo bwa videwo ari muri Amerika aho afite uburenganzira bwo gutura, ni cyo cya mbere kizwi avuzemo ku mugaragaro uburyo yafunzwemo mu Rwanda kuva muri Kanama (8) mu 2020 akaza kurekurwa muri Werurwe (3) mu 2023, ahanini ku gitutu cy’Amerika.

Muri Nzeri (9) mu 2021, urukiko mu Rwanda rwari rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

itangazamakuru ntiryashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Rusesabagina.

Paul Rusesabagina akiri kurambagiza umugore we, Tatiana Mukangamije

Rusesabagina, w’imyaka 69, yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi yafungiwe mu Rwanda, nta muntu n’umwe wo mu muryango we cyangwa inshuti ye “washoboraga kunsura ngo ambone, amenye uko merewe”.

Ati: “Narashimuswe nkurwa i Dubai, njyanwa i Kigali.

“Umutwe wanjye ushyirwa mu mufuka, umufuka umeze nkaho ushumitswe, amaboko yanjye aboheye inyuma, amaguru aboshywe, njugunywa mu modoka, njyanwa ahantu bo bita ko ari inzu zitekanye…

“Ni ho bicira abantu. Kuri bo haratekanye kuko ni bo bonyine bazi aho hantu, aho bakorera abantu iyicarubozo bakanabica.

“Aho hantu nahamaze iminsi ine, nkorerwa iyicarubozo, nta kugenda, ndi hasi. Hari n’igihe cyageze, urukweto rwa gisirikare rumponyora ku ijosi…

“Ni ibagiro nta kindi. Ahantu nashoboraga kumvira abandi bantu benshi, inyuma, ku muryango ukurikiyeho… baboroga, barimo gukorerwa iyicarubozo, batabaza, nko mu gihe cy’isaha imwe, amasaha abiri, amasaha atatu.

“Nka nyuma y’amasaha atatu ngereranyije… nashoboraga kumva ijwi noneho rizimira gahoro gahoro, ribura. Ng’ibyo ibyaberaga muri ayo mabagiro yo mu Rwanda.

“Jyewe nyita amabagiro…ni mu kuzimu.”

Ubwo yarekurwaga mu Rwanda, minisiteri y’ubutabera yasohoye ibaruwa isinye ko ari iya Rusesabagina isaba imbabazi Perezida Paul Kagame, muri yo avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n’umutwe wa FLN, kandi ko aramutse ahawe imbabazi azamara “iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza”, ko “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.

Inshuro itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Rusesabagina cyangwa abunganizi be kuri iyi baruwa ntibyashobotse.

Uruhande rw’u Rwanda rwahakanye kenshi ibirego by’iyicarubozo no gufata nabi Rusesabagina byavuzwe n’umuryango we igihe yari afungiye mu Rwanda.

Rusesabagina yabajijwe niba afata ko yaburanishijwe mu rubanza rutabogamye mu Rwanda.

Ubwo bari bakurikiye ubuhamya bwa Rusesabagina ku wa gatatu, yatanze mu buryo bw’iyakure bwa videwo ari muri Amerika

Ntabwo naburanishijwe mu rubanza rutabogamye. Habe na gato. Nta rubanza rutabogamye rubaho mu Rwanda”, yibutsa ko ari yo mpamvu yaje kurwikuramo.

Yanabajijwe niba yarashoboye kwihitiramo abanyamategeko bo kumwunganira, ati: “Leta y’u Rwanda yanze abanyamategeko banjye b’abanyamahanga.

“Banambwiye ko bafite abanyamategeko 1,500 b’Abanyarwanda bashobora kumburanira, mbasabye urutonde, bampa urutonde ruriho batanu.

Uba uri kumwe na RPF cyangwa ukaba uri umwanzi’ – Rusesabagina

Muri icyo kiganiro na sena y’Ubwongereza, yanabajijwe niba abo banyamategeko yahawe barigengaga, ati:

“Nta muntu n’umwe wigenga kuri leta mu Rwanda. Uba uri kumwe na RPF, ishyaka rya politiki rya Kagame, cyangwa ukaba uri umwanzi, kandi umwanzi mu Rwanda buri gihe aricwa.

Scroll to Top